Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-09 07:02:55 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, Nibwo muri Village Urugwiro, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, akaba ari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ihuriro mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA) ndetse na Dr. Agnes Kalibata, Perezida w’iri huriro.

Ni ibiganiro bibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems Forum (AFS), izabera i Kigali ku wa Mbere tariki 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024.

Perezida wa AGRA, Dr. Agnes Kalibata yavuze ko mu byo baganiriye na Perezida Kagame byibanze ku kumumenyesha inama mpuzamahanga itegurwa n’iri huriro ayoboye (AGRA) ibera mu Rwanda buri myaka ibiri, igahuza ibihugu bitandukanye byigira hamwe iterambere ry’ubuhinzi.

Iyi nama ibera mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri izaba yiga ku ngingo zirimo guhanga udushya, kwihuta mu bikorwa ndetse no gushyiraho impinduka mu rwego rw’ibiribwa cyane cyane muri iki gihe cy’ikoranabuhanga ndetse n’ihindagurika ry’ibihe.

Byitezwe ko izahuza abagera ku bihumbi bitaunu (5000) barimo abafatanyabikorwa mu buhinzi ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo kugira ngo bafate ingamba zifatika mu guteza imbere urwego rw’ibiribwa muri Afurika nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Perezida wa AGRA, Dr Agnes Kalibata avuga ko iyi nama isanze hari byinshi bimaze gukorwa mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’ubwo ikibazo kibangamiye abaturage ari ikijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati, "Iterambere ahantu hose uraribona haba hano mu Rwanda, abaturage ntibakingingirwa gukoresha amafumbire, amasoko y’imyaka asigaye aboneka, ukabona bimeze neza ku babikora. Ikibazo kirimo kinini tugihura nacyo ni ikibazo cy’ihindagurika ry’igihe rituma usanga ibintu byose twakoze n’imbaraga zose zashyizwemo rimwe na rimwe zigenda zisubira inyuma kubera ko abantu batakizi."

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe kitabangamiye u Rwanda gusa ahubwo cyugarije ibihugu byinshi cyane aho usanga abaturage ntawe umenya igihe imvura izagwira ngo bibafashe kwitegura mu mirimo yabo y’ubuhinzi ndetse n’aho iguye ikagwa nkeya bigateza inzara.

Related Post