Kigali: Abagizi ba nabi bataramenyekana bararitse urutoki rw’Umukecuru w'imyaka 70

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-09 08:09:49 Amakuru

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2024,Nibwo mu Mudugudu wa Gatenga, AKagari ka Gatenga, mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, Abagizi ba nabi bataramenyekana, batemye urutoki rw'umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 y'amavuko.

Bazizane Pascasie watemewe urutoki, yatangarije BTN TV ko amakuru yuko urutoki rwe rwatemwe n’umugizi wa nabi, yayamenyeshejwe n’umuhungu we wari wagiye kuvoma.

Ati “ Mu gitondo umwana yagiye kuvoma mu cya kare,arambwira ngo uzi ibyabaye, aranabifotora,ahita abinyereka. Nge sinifuza ko amenyekanye yandiha ariko bamufunge.”

Bamwe mu baturage batandukanye baganiriye na BTN TV kuri ubu bugizi bwa nabi, bavuze ko ababikoze bashobora kuba bari barabiteguye igihe kinini bitewe nuko byakozwe ndetse n'igihe byakorewe ndetse ko bifuza ko ababikoze bafatwa bakabiryozwa.

Umwe yagize ati “ Nkigera aha, nagiye kubona mbona insina zirarambaraye, hari umugabo nabonye ahagaze haruguru, ndamubwira nti se umuyaga wateye aha , naje nzegereye nsanga ni umupanga wagezemo.

Undi ati" Ikigaragara cyo haba hari ikibyihishe inyuma. Nk’abaturage icyo twifuza ni uko uyu muntu yagaragara,akemenyekana.”

Kugeza ubwo inkuru yatunganywaga, ntakintu ubuyobozi bwari bwatangaza kuri ubu bugizi bwa nabi.

Gusa uyu mukecuru avuga ko atari ubwa mbere agirirwa nabi ngo kuko mu minsi ya vuba, yibwe ibitoki bibiri , abagizi ba nabi bakabijugunya muri Ruhurura bityo akaba yishinganisha mu buyobozi.



Related Post