Gakenke: Abagabo babiri bapfiriye mu kirombe ubwo bari bageze muri metero 50

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-09 10:38:48 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2024, Nibwo mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro giherereye mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenk, hapfiriyemo abagabo babiri nyuma yo kubura umwuka

Amakuru avuga ko abo bagabo bari bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, babuze umwuka ubwo bari bari mu kazi kabo bageze muri metero 50 z’ubujyakuzimu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yemeje aya makuru, asaba abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bose kurushaho kujya bagenzura ibirombe byabo kugira ngo bidateza impanuka.

Yavuze ati "Nibyo hari abantu babiri baguye mu kirombe barapfa hari harimo umusore w’imyaka 19 n’undi wa 26, bose bakomokaga i Muhanga. Impanuka yabiteye ni gazi kuko bacukuraga nko muri metero 50 hanyuma gazi ifite imbaraga irabakubita babura umwuka barapfa."

"Abafite ibirombe bose turabasaba ko barushaho gukora ubugenzuzi bakareba neza aho bakorera bakirinda uburangare kugira ngo birinde impanuka."

Ba nyakwigendera bakuwe mu kirombe baguyemo bajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri basanga uburuhukiro bwuzuye bajyanwa mu Bitaro bya Gatonde mbere y’uko bashyikirizwa imiryango yabo nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post