Ngarutse murugo I Rwanda, iwabo w'Intwali- Gen Muhoozi utegerejwe mu muhango wo kurahira kwa Perezida Kagame

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-09 17:39:54 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Kanama 2024, Nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gutangaza ko agiye kugaruka mu Rwanda afata nk'iwabo w'intwari.

Ni ubutumwa yatangaje binyuze ku rubuga rwe rwa X, aho yagize ati"  Ngarutse murugo I Rwanda, iwabo w'Intwali".

Abinyujije kuri X yahoze ari Twitter ku wa Mbere tariki 5 Kanama, Muhoozi yavuze ko agiye gusura u Rwanda aho azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame riteganyijwe tariki 11 Kanama 2024, ati “Nishimiye gutangaza ko vuba ngiye gusura iwacu ha kabiri ari ho mu Rwanda. Nzitabira irahira rya Afande Kagame. Nta kabuza ko bizaba ari ibiriro bya mbere muri Afurika. Harakabaho Urukundo [Rukundo Egumeho!]”.

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2023 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 49 yari ishize avutse. Icyo gihe yari umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bijyanye n’umutekano.

Muhoozi ashimirwa ko yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko mu gihe umubano utari wifashe neza Gen Muhoozi yashakishije nimero ye ya telefone ngo amuvugishe ku kibazo cy’umubano w’ibihugu byombi nkuko Igihe cyabyanditse.

Ubu bushake bwa Muhoozi ni bwo bwabyaye ibiganiro bya mbere byamuhuje na Perezida Kagame muri Mutarama 2022 ndetse bikaza kurangira bikurikiwe n’ibindi byatumye ibihugu byombi byongera kubana neza.

Related Post