Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Kanama 2024, Nibwo muri Green Jade Garden ku i Rebero mu mujyi wa Kigali, habereye umuhango Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yasabiwemo anakorerwamo na Gatera Jacques.
Ni ibirori byitabiriwe n'abandi ba Nyampinga barimo Nishimwe Naomie wabaye Miss mu 2020, Nimwiza Meghan wabaye Miss mu 2019, Iradukunda Liliane wabaye Miss mu 2018, ndetse n’abandi babaye ibisonga mu myaka itandukanye.
Mu ntangiriro za 2023, nibwo Miss Kayibanda yambitswe impeta, bigeze muri Gashyantare 2024, aba bombi baje gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nubwo nyuma Kayibanda yahisemo kwimuka aza gutura mu Rwanda.
Biteganyijwe ko gusezerana imbere y’Imana bizaba ku wa 16 Kanama 2024 nkuko ikinyamakuru Ukwelitimes dukesha iyi nkuru cyabyanditse.
Miss Kayibanda, akaba ari ubwa Kabiri agiye gushyingiranwa n’undi mugabo, dore ko ku wa 29 Nyakanga 2018 yambikanye impeta na Mbabazi Egide imbere y’amategeko, nubwo bataje kurambana, kuko muri Gashyantare 2021 Kayibanda yemeje ko batandukanye.
Uyu muhango witabiriwe n'ibyamamare bitandukanye
Gatera Jacques yarebana na Miss Mutesi akana ko mu jisho
Foto: Pundit TV