Nshuti Savio na Umutesi Tracy baseseranye kubana akaramata nyuma y'imyaka 7 barebana akana ko mu jisho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-10 16:23:59 Imikino

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2024, Nibwo hatangiye gucicikana inkuru ivuga ko Nshuti Dominique Savio wahoze ari kapiteni wa Police FC, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Umutesi Tracy Tricia bamaze imyaka irenga irindwi bakundana.

Ni amakuru yacicikanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bombi, aho basangije ababakurikira amafoto yabo bemeze ko ubu bagiye kubana akaramata.

Nshuti aherutse kuvuga ko urukundo rwe na Umutesi rugeze aharyoshye ndetse uyu mwaka ugomba gusiga amukoye, bakajya imbere y’Imana ikabiha umugisha ndetse n’imbere y’amategeko.

Mu butumwa Umutesi Tracy buherekejwe n’akamenyetso k’umutima yagize ati "Ibihe bidashira byatangiye uyu munsi." Ibi kandi ni byo Nshuti yashimangiye avuga ko "uzahora uri uw’ibihe byanjye byose."

Muri 2017 ni bwo aba bombi urukundo rwa bo rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo Nshuti Savio yakiniraga Rayon Sports.

Mu 2019 hajemo agatotsi bituma Umutesi atangaza ko afite undi mukunzi ariko ndetse banatandukanye ariko nyuma bongera gusubirana banemeranya kubana nk’umugore n’umugabo nkuko Igihe cyabyanditse.

Nshuti Dominique Savio yamenyekanye cyane muri Rayon Sports avuye mu Isonga, anyura muri AS Kigali ndetse na APR FC mbere yo kujya muri Police FC iheruka kumurekura.

Related Post