Umwami Mswati III ari mu bayobozi bitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-11 06:46:14 Amakuru

Umwami Mswati III wa Eswatini yageze i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb, Nduhungirehe Olivier ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette.

Umwami Mswati wa III, yaherukaga mu Rwanda muri 2022 aho yari yitabiriye Inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza ,CHOGM22.

Ku wa 18 Kanama 2023, Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ingabo n’umutekano muri Minisiteri y’Ingabo ya Eswatini, igikomangoma Sicalo Dlamini ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Eswatini, General Mashikilisana Fakudze bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt General Mubarakh Muganga ku cyicaro cya RDF, ku Kimihurura.

Icyo gihe bagaragaje ko bifuza gufatanya n’u Rwanda mu bya gisirikare.

Uyu muhango kandi uritabirwa na Faustin-Archange Touadéra Perezida wa Centrafrique wageze mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, Nibwo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yageze i Kigali aho aje kwifatanya n’Abanyarwanda mu Irahira rya Perezida Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Perezida Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda , yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette.

U Rwanda na Repubulika ya Centrafrique bifitanye umubano ukomeye urenga ku kohereza abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga umutekano muri iki gihugu buzwi nka MINUSCA.
Perezida Faustin-Archange Touadéra agera i Kigali

Related Post