U Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yatewe agahinda n'umwanda yasanze muri za Ministeri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-11 07:50:16 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, Nibwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yazindutse akora amasuku muri Minisiteri zitandukanye mu rwego rwo gukangurira abayobozi kwimakaza isuku aho bakorera.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, byemeje aya makuru biti “Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Gen Neva, yasuye bitunguranye inyubako za Minisiteri zitandukanye n’ahandi hahurira abantu benshi, arahasukura. Yasabye abayobozi guhindura imyumvire, bagatanga urugero rw’isuku aho bakorera.”

Amakuru akomeza avuga ko ubwo Ndayishimiye yasukuraga imbere ya Minisiteri ishinzwe ubuzima no kurwanya SIDA, yavuze ko biteye isoni kuba ku nyubako ziyubashye hagaragara umwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu yahaye abayobozi batandukanye icyumweru cyo gusukura inyubako bakoreramo guhera tariki ya 12 Kanama 2024, abamenyesha ko mu gihe batazabyubahiriza, azabasanga mu biro, abibasohoremo.

Ati “Abarundi bakunda ibiruhuko! Nta kamaro rero ko kwicara mu biro, bose mbakuye mu biro. Iki cyumweru gitangira ni icy’isuku. Uwo nzasanga yicaye mu biro, ni njye uzamusohora. Kandi ku wa Mbere nzazenguruka umujyi wose. Nibabanze bakubure, nitugera ku isuku, tuzajye ku bindi bikorwa. Mubinyuze ku maradiyo yose. Bazasubira mu biro nje kwirebera uko isuku imeze.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ariko abaganga ndetse n’abacamanza bo bemerewe gukomeza akazi kabo muri iki cyumweru.


Related Post