Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-11 15:39:06 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere mu birori byitabiriwe n’Abanyarwanda ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro ndetse n'abandi bayobozi b'ibihugu 22.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w’Intebe babiri, abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Perezida Paul Kagame yarahijwe na Dr Ntezilyayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame.

Ubwo yarahiraga Kagame yagize ati ““Njyewe Kagame Paul ; ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”

Amaze kurahira yahawe ibirango by’igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego cy’Igihugu n’Inkota n’Ingabo.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zarashe imizinga 21 mu guha icyubahiro Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, Perezida Paul Kagame yagenzuye ingabo ahereye ku bakoze akarasisi bari bagizwe n’amasibo 12 barimo abo mu Ngabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’Igihugu (RNP).

Perezida Kagame yatsinze amatora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, bivuze ko yatowe n’Abanyarwanda 8 822 794. Dr. Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni we waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0,50%, mu gihe Mpayimana Philippe yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0,32%.


Uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Kagame witabiriwe n'abayobozi batandukanye



Related Post