Nyamasheke: Mudugudu yasanzwe munsi y’ikiraro kirekire yapfuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-11 15:59:59 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, munsi y'ikiraro ku muhanda, hasanzwe umurambo w'uwari umukuru w'umudugudu wa Mburabuturo, Akagari ka Gitwe.

Amakuru avuga ko nyakwigendera witwa Kamashabi Eraste w’imyaka 63 y’amavuko yahagaragaye ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice (6:30) ubwo umuturage yitambukiraga akamubona munsi y’ikiraro kirekire yapfuye, ahita abimenyesha ubuyobozi bw’umurenge.

Nyakwigendera Kamashabi Eraste yabonetse yapfuye nyuma y’aho yari yajyanye n’umugore we gusenga ku Isabato, bataha agasigara mu isantere y’ubucuruzi aho afite inzu z’ubucuruzi. Amakuru avuga ko nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane.

Ubuyobozi bw’Umurenge, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano DASSO bahise bajya aho byabereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi w’umusigire, Karemera Innocent yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

Ati “Icyo twabonye ni uko nyakwigendera afite igikomere ku mutwe. Ntiharamenyekana niba yahanutse akagwamo, cyangwa niba ari abamwishe bakamutamo”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Asize umugore n’abana bane.

Related Post