Kigali: Abakobwa b'imyaka 15 basigaye bicururiza mu tubari no mu nzira nyabagendwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-12 12:00:58 Amakuru

Abatuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Kagari ka Cyivugiza, mu Mudugudu wa Muhoza, bavuga ko bahangayikishijwe n'abana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 18 bishoye mu ngeso mbi zirimo kwigurisha ndetse n'ubusinzi.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na BTN TV, bavuze ko igihe icyo ari cyo cyose mu Kagari ka Cyivugiza usanga hari abana b'abakobwa bari hagati y'imyaka 13 na 16 byu mwihariko mu gihe cya ni joro binjira mu tubari bakaka inzoga, abadafite ubushobozi bwo kuzigurira bakegera ab'igitsinagabo bagasangira kugeza ubwo hari abemeranyije gukorana imibonano mpuzabitsina.

Umwe muri bo yatangarije BTN ati" Mu mududugudu wacu wa Muhoza nkatwe urubyiruko dufite ikibazo cy'abana b'abakobwa tutazi aho baturutse bagatangira abantu bakabatuka".

Undi akomeza ati" akomeza avuga ko akenshi aba bakobwa bitwikira ijoro bajya kwishyira abagabo, ibifatwa nk'agatego gashobora gutuma hari utabwa muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB igihe ntabushishozi bubayeho".

Icyifuzo cy'aba baturage ni uko inzego zitandukanye z'ubuyobozi zahagurukira iki kibazo cyane ko ushobora gusanga giterwa n'inzara.

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kubaza ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamirambo, ntibyamukundira kuko ubwo yahamagaraga kuri telefoni ngendanwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa waho yamutangarije ko ibyiza yavugisha Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali kuko batemerewe kuvugisha itangazamakuru bituma agana Aima Ntirenganya Claudine uvugira Umujyi wa Kigali, amusaba kumwoherereza ibibazo byose yifuza kumubaza binyuze ku rubuga rwe rwa Whatsup nabwo ntiyabusibiza.

Igihe iki kibazo cy'abana b'abakobwa bishoye mu ngeso mbi zirimo kwicuriza n'ubusinzi bukabije, kizagira icyo gitangazwaho BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Related Post