Kirehe: Umukecuru Warokotse Jenoside aratabaza IBUKA kubera inzu yubakiwe yenda kumuhirimaho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-13 07:44:15 Amakuru

Umukecuru witwa MUKAMUKAMA Jacqeline wo mu Mudugudu wa Rwabutazi, mu Kagari ka Rwabutazi, mu Murenge wa Gatori, Akarere ka Kirehe, aratabaza ubuyobozi bw'Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside, IBUKA bitewe n'inzu yubakiwe ya shaje kandi akaba ntabushobozi afite bwo kuyisanira.

Uyu muturage aganira na BTN, yavuze ko isaha n'isaha ntagikozwe umuyaga wayigurukana uhereye ku gisenge dore ko iyo imvura iguye arara ahagaze kubera amazi amwinjirana mu nzu ndetse no gutinyaka ko imugwa hejuru akahaburira ubuzima.

Yagize ati" Mbayeho nabi bikabije kubera iyi nzu yenda kungwa hejuru. Isaha n'isaha ntagikozwe umuyaga uzayigurukana uhereye ku gisenge dore ko iyo imvura iguye ndara mpagaze kubera ko amazi anyinjirana mu nzu ndetse no nkanatinya ko ingwa hejuru nkaba nahaburira ubuzima".

Akomeza avuga ko yagerageje kujya mu nzego zibishinzwe ahereye mu nzego zibanze kugeza ku rwego rw'akarere ariko ntihagira ubufasha ahabwa ku kibazo cye.

Amakuru BTNB ikesha MUKAMUKAMA , avugako umugabo baribarashakanye  wakabaye amufasha mburi kimwe, yishwe muri Jenocide Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyane ko n'isambu yamusigiye yayisaranganyije n'abandi binyuze muri gahunda yo gusaranganya.

Uretse iki kibazo cy'inzu yamaze kwangirika, uyu mukecuru anashegeshwa cyane n'uburwayi bwamuhejeje hasi aho ngo ntacyo agishoboye  kwikorera.

Nyuma yuko umunyamakuru wa BTN aganiriye n'uyu mukecuru witwa Mukamusonera, yahise avugana na Habineza Didas, Umukozi wa Karere ka Kirehe, Ushinzwe Gukurikirana ndetse no Gushyira mu Bikorwa Ibigenewe Abatishoboye Barokotse Jenocide Yakorerewe Abatutsi muri Mata 1994, amugezaho iki kibazo ndetse anamubaza icyo ubuyobozi bwiteguye kumufasha.

Inkuru irambuye ni mukanya!!!!!!!!

Gatera Alphonse/BTN TV 

Related Post