Rutsiro: Abagabo barashinja abagore babo kubahoza ku nkeke

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-13 15:49:42 Amakuru

Hari abaturage batandukanye batuye mu Murenge wa Kigeyo, Akarere ka Rutsiro, baritotombera ihohoterwa abagore bakorera abagabo bashakanye ririmo kwamburwa uburenganzira ku mitungo, ibitutsi no gukubitwa hishingikirijwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ibyo babona ko bidakwiye muri iki kinyejana cya 21.

Bamwe mu bagabo baganiriye na BTN TV, bavuze ko abafasha babo bashakanye babaraza ku nkeke bababwira ko nta jambo bagifite mu ngo zabo ahubwo ko ari bo barisigaranye none bikaba bigira ingaruka ku `bana babo babyaranye nyuma yuko hari abahisemo gutorongera bagahunga ingo zabo mu rwego rwo guhosha amakimbirane.


Umugabo umwe yagize ati" Umugore nishakiye andaza ku nkeke antuka, ancunaguza navuga akanyuka inabi ngo ntagaciro kanjye ndetse ko ntan'ijambo nkigira mu rugo rwanjye".


Aba bavuga ko kuri ubu ntamugabo ukigira amafaranga kuko n’ayo bakorera bayakwa n'abagore babo ndetse n’ugerageje kwiguriye icupa ry’inzoga ntibumugwa amahoro bitewe nuko iyo ageze mu rugo abiryozwa.

Undi ati “Ubu nta mugabo ugisoma icupa,inzoga ni iy’abagore, wanayisomyeho waba ufite ibibazo. Njye mbyambayeho , na n’iyi saha singoheka.

Uretse kugaraguzwa agati batukwa cyangwa bakubitwa, aba bagabo banavuga ko kuri ubu batakigira uburenganzira ku mitungo kugeza nubwo ntanigikoresho umugabo yemerewe gutanga cyangwa kugitiza dore ko ugerageje gutiza umupanga( Umuhoro) abizizwa nkuko BTN yabitangarijwe n'umusaza uri mu kigero cy'imyaka 70 y'amavuko.


Kuri iki kibazo cy'ihohoterwa, abagore bakomeje gushinjwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, ku murongo wa telefoni yatangarije umunyamakuru wa BTN ko ikibazo nk'icyo kitari kizwi bitewe nuko hari ubukangurambaga bukunda gukorwa butambukamo ubutumwa bwigisha uko imiryango igomba kubana byu mwihariko ifitanye amakimbirane.

Agira ati“ Abagabo bakubitwa n’abagore ntabwo byari bimenyerewe ariko iyo twigisha abantu ibijyanye no kwirinda amakimbirane n’ihohotera, tubimenyesha abantu bose muri rusange. Tubigisha ko bose bagomba kubana mu bworoherane, bakubahiriza uburenganzira bwa buri umwe wese cyane cyane nk'imitryango ifitanye amakimbirane.”

Aba bagabo basaba ko barenganurwa kuko kuba bakubitwa n’abagore babo bidaterwa n’uko babarusha imbaraga ahubwo banga kwisenyera cyangwa ngo babe bakwihimura bikabyara imfu urupfu.


Raporo iheruka ya 2021-2022 ya MIGEPROF igaragaza ko abagore 233 bangana  na 98% bagejeje ibirego byabo muri Isange One Stop Center ziri hirya no hino mu gihugu Gihugu bahawe ubufasha kandi ibibazo byabo bigakurikiranwa mu gihe muri uwo mwaka habonetse ibirego bine bingana na  2% by’abagabo gusa bivuze ko hakiri ikibazo cy'abagabo batagaragaza ihohoterwa bakorerwa.

Related Post