Gicumbi: Abasore babiri bakurikiranyweho kwica umugore bateye icyuma

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-13 16:49:09 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024, Nibwo Mushimiyimana Alias Rukara w’imyaka 19 na Mukiza Emmanuel w’imyaka 20 bateye icyuma Mukandeshyo Angelique w’imyaka 54 agapfa nyuma yo kumushinja kubarogera umubyeyi bikamutera kurwara.

Amakuru avuga ko nyakwigendera witwa Mukandeshyo Angelique, yatewe icyuma mu ijosi ari iwe mu rugo, akagenda yiruka ahunga akagera aho umuhungu we acururiza atabaza, ariko mu gihe bagishakisha uko bamujyana kwa muganga agahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare, Bayingana Theogene, yahamirije iby’aya makuru IGIHE dukesha iyi nkuru ndetse anaboneraho kwihanganisha umuryangoi wa nyakwigendera.

Yagize ati "Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Kanama 2024 hamenyekanye amakuru ko umugore witwa Mukandeshyo Angelique yatewe icyuma mu ijosi ari iwe mu rugo, akagenda yiruka ahunga akagera aho umuhungu we acururiza atabaza, ariko mu gihe bagishakisha uko bamujyana kwa muganga agahita yitaba Imana."

Akomeza ati " Mbere na mbere twihanganishije umuryango wagize ibyago, Abacyekwa kuri uru rupfu ni Mushimiyimana Alias Rukara na Mukiza Emmanuel, amakuru aturuka mu baturage bahatuye n’uko baba bamujijije ko bamushinjaga kubarogera umubyeyi witwa Nyirabwimana Claudine w’imyaka 59 urwaye indwara bita ko ari urushwima."

Gitifu yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho gutanga amakuru ashobora kuvamo ibyaha nk’ibi.
Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa Isuzuma.

Related Post