Nyagatare: Abagizi ba nabi bagabye igitero mu baturage babatema bitwaje imihoro n'ubuhiri-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-16 09:12:46 Amakuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, Nibwo abaturage batuye mu Mudugudu Ncuri mu Kagari ka Gitengure, mu Murenge wa Tabagwe , Akarere ka Nyagatare, batewe n'abagizi ba nabi bitwaje imihoro n'imihini.

Bamwe mu baturage batuye mu duce dutandukanye twagezemo abo bagizi ba nabi, batangarije BTN TV ko aba bagizi ba nabi basaga 50 baje ari igihirir ku isaha ya Saa Mbili, aho baje bahuka mu baturage babakubita imihini mu mutwe no mu migongo n'ibindi bice.

Utifuje ko amaizna n'imyirondoro bye bijya mu itangazamakuru kubwo impamvu ze bwite ati" Twari mu kabari nka Saa Mbili noneho tugiye kubona tubona igihiriri cy'insoresore zigera nko kuri 50 zitwahutsemo zidukubita imihini mu mutwe no mu migongo".

Undi ati" Umwe yaje ashaka kuntema mbibonye ndiruka ndamucika ariko ankubita ikibatiri cy'umuhoro mu bitugu ariko akomereza ahandi agamije kubatema nkuko biyamiraga bavuga ko baje gutemagura abaturage. Ubwoba bwatwishe bitewe n'ukuntu bari bameze nk'ibihazi".

Ubwo umunyamakuru wa BTN yageraga mu duce dutandukanye twagezemo abo bagizi ba nabi, yasanze imiborogo ari yose ku bahatuye dore ko hari abakomerekejwe bakajyanywa mu bitaro.

Akigera ku iduka baraye bibyemo, yaganiriye na nyiraryo maze amutangariza ko baje ubwo kimwe n'abandi begeranye bari kwanura maze ashiduka bamwinjiranyemo imbere batangira guhirika hasi ibicuruzwa ari nako abandi babyikorera babyibye noneho agize ngo arabaza impamvu bamutwarira ibintu bamusubiza ko naramutse akopfoye bari bumwivugane.

Agira ati" Baje basanga turi kwanura ngo dukinge kuko amasaha yo gutaha imuhira yari ageze. Banyinjiranye batangira gusakuma ibyo ncuruza ngize ngo ndabaza bankangisha ko nintafunga umunywa bari bunyice, mbonye ko ntacyo nakwishoboza mpitamo kubangira maguru ingata".

Andi makuru BTN yamenye ni uko aba bagizi ba nabi bari baje gushakisha umugabo witwa Munyaneza ngo bamwice kubera kubabeshyera akabafungisha noneho bamubuze bahondagura umukozi we bamubaza aho ari aranegekara cyakora kubwo amahirwe ajyanywa kwa muganga atarashiramo umwuka.


Aya makuru y'ubugizi bwa nabi, ku murongo wa telefoni, BTN yayahamirijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, GASANA Stephen, aho yavuze ko ikibazo bakimenye ndetse asobanura nuko ubuyobozi bwamenye amakuru n'icyahise gikurikira.

Yagize ati" Ikibazo twakimenye. Hari abantu bagiye mu kabari  kunywa bari baherutse gufungurwa, banyweye inzoga bavuga ko hari umuntu wabatanze, bamushaka ngo bihorere kubera kubagambanira".

Akomeza ati" Ubwo bahukaga mu baturage abandi bagerageje gutabara nubwo hari abakomerkejwe bakajyanywa kwa muganga ariko bamwe batangiye gusubira mu miryango nyuma yo koroherwa.Abakekwa bahise bafatwa n'inzego z'umuteno zirimo Polisi noneho bahita bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB".

Aba baturage baboneyeho gusaba ko aho batuye hashyirwa i8kigo cvya gisirikare bitewe nuko hahora urugomo rukabije dore ko mu minsi ishize itambutse hari uherutse kuhasangwa yapfuye bigakekwa ko ari abagizi ba nabi bamwishe.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Nihagira andi makuru BTN imenya, Izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.


Iyi nkuru yakozwe na Umuyange Jean Baptiste yandikwa na Elias Dushimimana

Related Post