Nyanza: Umukecuru yakubiswe inkoni n'umusore bimuviramo gupfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-18 15:31:29 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Rugarama ll, mu Kagari ka Runga, Umurenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza, hamenyekanye inkuru y'urupfu rw'umukrcuru bikekwa ko aherutse gukubitirwa mu kabari n'umusore.

Amakuru avuga ko nyawigendera witwa Nyirahabimana Concessa wari mu kigero cy’imyaka 70 ngo yakubiswe n’umusore inkoni yo mu bitugu ageze iwe araremba akaba yapfuye nyuma y'icyumweru arembye dore ko n'inzego z'ubuyobozi zabicecetse.


Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yaratuye mu mudugudu wa Ndago mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Amakuru akomeza avuga ko intandaro bwari ubusinzi hagati yabo aho uriya musore yabwiye nyakwigendera ko ari umurozi baheraho bararwana.

Related Post