Muhanga: Arashinjwa gusambanya umwana we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-19 13:56:45 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, Nibwo Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, hacicikanye inkuru y'umugabo watawe muri yombi akekwaho gusambanyaga umukobwa we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya umukobwa we yahengeraga Nyina w’umukobwa n’abavandimwe be  badahari agahita asambanya uyu mwana.

Uyu mukobwa ufite imyaka 24 y'amavuko bivugwa ko yahohotewe kenshi na se umubyara, yakunze kujya agaragariza akababaro nyina umubyara aterwa na se, aho yabonaga nyina atashye agakoresha amarenga amwereka ibyo Se yamukoreye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Niyonzima Gustave yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ubuyobozi bukimara kumenya ayo makuru, hakozwe operasiyo y’inzego z’ibanze, DASSO na Polisi bafata uyu mugabo bamushyikiriza Ubugenzacyaha buherereye muri uyu Murenge wa Mushishiro.


Ati “Twamufashe saa ine za nijoro dutegereje ibiva mu iperereza RIB igiye gukora.”

Gitifu Niyonzima avuga ko umubyeyi we n’abaturanyi babihamya bashinja uyu mugabo gusambanya umwana we.

Related Post