Nyarugenge: Abagizi ba nabi bishe umukobwa bamukuyemo amaso

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-20 08:22:03 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, Nibwo mu Mudugudu w'Ubusabane, mu Kagari ka Kabuguru ll, Umurenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, hasanzwe umurambo w'umukobwa wakuwemo amaso wari urambitse ku nkengero z'umuhanda, bikekwa ko ari abagizi ba nabi bahamushyize.

Bamwe mu baturage bari ahasanzwe nyakwigendera, baganira na Bplus TV, bavuze ko inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku isaha ya Saa 06h00 am, ubwo umugenzi yahanyuraga noneho akaza gutungurwa no kubona umukobwa aryamye ku muhanda , yakwitegereza neza agasanga yitabye Imana.

Umwe muri bo yagize ati" Saa 6h00 am, ubwo umuntu yahanyuraga yamubonye aryamye ku nkengero z'umuhanda noneho yitegereje neza atungurwa no gusanga yapfuye, nawe ubwo abona guhuruza abaturage natwe tuhageze twitabaza ubuyobozi".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwezamenyo, NIRERA Marie Rose, yahamirije aya makuru Bplus TV ndetse anavuga ko kugeza ubu hataramenyekana aho nyakwigendera aturuka.

Agira ati" Nibyo koko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera niyo. Kugeza ubu aho nyakwigendera yari atuye ntiharamenyekana ndetse n'imyirondoro ye ntiramenyekana".

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko nyakwigendera ashobora kuba yiciwe mu kandi gace n'abagizi ba nabi bataramenyekana ahubwo bakaza kumujugunya mu mudugudu wabo ndetse baboneraho gusaba ubuyobozi gukomeza gukaza umutekano kugirango abagizi ba nabi nkaba bajye bafatwa hakiri kare.

Gitifu NIRERA, yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru ndetse anabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe no gufatanya n'inzego z'umutekano ku gukaza umutekano.

Umurambo wa nyakwigendera wari wavuyemo amaso ndetse ufite ibikomere byinshiwahise ujyanwa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru ku girango ukorerwe isuzumwa mu gihe inzego, Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, zahise zitangira iperereza kugirango hamenyekane icyaba kihishe inyuma y'uru rupfu.

Andi makuru Bplus TV yamenye ni uko nyakwigendera yari asanzwe akora akazi ko kwicuruza.

Imanishimwe Pierre/Bplus TV

Related Post