Ruhango: Uwarokotse Jenoside yishwe n'abagizi ba nabi babanje kumuniga no kumukubita ikintu mu mutwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-21 10:04:17 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango, hagaragaye umurambo w'umugore w'imyaka 51, bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana.

Bamwe mu baturage barimo abaturanyi ba nyakwigendera witwa Ntashamaje Renatha Warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, baganira na BTN TV, bavuze ko amakuru yamenyekanye ari uko hari abari basanze umurambo we  munsi y’urugo mu rutoki, muri metero 200 uvuye aho yari atuye, ubwo hari saa tanu z’amanywa, noneho bahita bahuriza abandi baturage n'abayobozi.

Umwe yagize ati " Twamusanze munsi y'urutoki yapfuye dukeka ko abamwishe babanje kumuniga no kumukubita ikintu mu mutwe".

Undi ati" Twahise duhuruza abandi baturage n'abayobozi kuko byari byaturenze".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kabagari Benimpuhwe  Marie Gorethi   ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN TV ko iyo nkuru y’urupfu rwa Ntashamaje bayamenye bahamagara Inzego z’Ubugenzacyaha na Polisi.

Ati “Icyamwishe ntabwo turakimenya, ababishinzwe batangiye gukora iperereza ubwo iperereza niryo rizakigaragaza”

Abaturage bari batashywe n'ubwoba bitewe n'ubwicanyi bwindengakamere bukomeje kugaragara aho batuye dore ko mu kwezi gushize BTN iherutse gukora indi nkuru y'umuntu wari uherutse kwicirwa muri aka Kagari ka Rwoga bityo bagasaba

Ntashamaje Renatha wakoraga mu Kigo cy’ishuri ryisumbuye giherereye mu Murenge wa Kabagari yibanaga kandi ariwe wari usigaye mu muryango wabo, kuko ababyeyi be bombi n’abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 cyakora akagira umwana w'umukobwa atuye mu Mujyi wa Kigali. 

Umurambo we wajyanywe mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatatu.

Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango

Related Post