Uganda: Perezida Museveni yahinduriye ubuzima Eddy Kenzo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-22 07:53:06 Imyidagaduro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, Nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye byu mwihariko mu gihugu cya Uganda, hatangiye gucicikana inkuru ivuga ko Perezida w'iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni yahaye imirimo umuhanzi Eddy Kenzo, amugira Umujyanama we Mukuru mu bijyanye n’ubuhanzi.

Eddy Kenzo ahawe izi nshingano yari asanzwe ari umuyobozi w’Ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda kuva muri Gicurasi 2023.


Edirisa Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo, yiyongereye mu bajyanama ba Nyakubahwa Kaguta Museveni babarirwa mu 160 yari asanganywe.

Perezida wa Uganda yamuhaye ziriya nshingano nyuma y’igihe Guverinoma y’iki gihugu ishinjwa kutita ku bahanzi, ibyatumye umunyapolitiki akanaba n’umunyamuziki, Robert Ssentamu Kyagulanyi ’Bobi Wine’ asaba Museveni gushyiraho umuntu wo gukurikirana ibikorwa by’abahanzi nkuko ikinyamakuru Pulseuganda kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Eddy Kenzo watangiye kuba inyenyeri cyane hirya no hino ku Isi kubera indirimbo yashyize hanze muri 2010 yitwa Stamina ndetse na "Sitya Loss" yashyize hanze muri 2014, yavukiye i Masaka mu gihugu cya Uganda ku wa 25 Ukuboza 1989.

Uyu muhanzi kandi asanzwe afite itsinda ry'abana rizwi nka Ghetto Kids rimaze kuba icyogere bitewe n'ibihembo ryagiye ryegukanira mu marushanwa atandukanye kandi ku rwego mpuzamahanga.

Related Post