• Imyidagaduro / IBITARAMO

Chorale de Kigali iri mu zikunzwe mu Rwanda kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024 yakoze igitaramo ngarukamwaka cya ‘Christmas Carols Live Concert’ kibanziriza umunsi mukuru w’ivuka rya Yezu uzwi nka Noheli, abana bacyandikiramo amateka.

Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya 12 cyanyuze abacyitabiriye, bumvise indirimbo zaririmbwe n’amajwi aryoheye amatwi ya Chorale de Kigali, indirimbo zo hanze y’u Rwanda ndetse n’igitaramo cy’abana banditse amateka mashya.

Abaririmbyi ba Chorale de Kigali batangiye igitarambo bazindutse, baririmba indirimbo zituje mu cyiciro cyabanje kigizwe n’indirimbo esheshatu.

Nyuma yo gufata akaruhuko, bagarutse ku rubyiniro baririmba indirimbo zirindwi zo hanze y’u Rwanda, ubundi baha rugari abana baridagadura.

Ubwo abana biga muri Ecole Sainte Bernadette riherereye mu Karere ka Kamonyi, bageraga ku ndirimbo y’Umurundi Pastor Lopez yitwa Imana y’Akandi Karyo, abari bitabiriye igitarambo bose bahise bajya ibicu baririmbana n’abo kugeza irangiye ari na ko bacinya akadiho, Camp Kigali iranyeganyega.

Bakomeje baririramba indirimbo ya Orchestre Impala yitwa ‘Bonane! Na none dore umwaka urashize,’ abantu bakuba urukweto bajyana n’ijyana y’umurya wa gitari z’abacuranzi b’abahanga ba Chorale de Kigale.

Abitabiriye bati “Bonane, Baturarwanda mwese Bonane, namwe rubyiruko muririmbe mwese, uyu mwaka mushyashya, uzatubere muhire mu byishimo.”

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean de Dieu, yafashe umwanya ashimira abitabiriye igitarambo ndetse yifuriza Umuryango w’Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Yakomeje ashimira kandi abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu bitabiriye iki gitaramo, anashimira Imana ikomeje kubashoboza uko umwaka utashye.

Ati “Ndashimira Imana idushoboza ibi, iyo urebye abantu bari aha bafite imirimo myinshi ariko iyo idushoboje tugakora ibintu nk’ibi ni iby’agaciro.”

Uyu muyobozi yijeje ko iki gitaramo kizakomeza gukorwa kugeza Isi irangiye kuko ari byo chorale yabo yiyemeje.

Ati “Isi izarinda ishira kiriya cyumweru tukibakoreraho igitaramo. Mu by’ukuri twumva twifuza ko muzajya mutaha mufite ibyishimo bizagera kuri Noheli, mukanabitangirana umwaka utaha.”

Yashimiye abafatanyabikorwa barimo Sanlam Allianz yabanye na bo guhera muri 2013, Horizon Express yabanye na bo guhera mu 2016, Uruganda rwa Skol Brewery, Event Factory n’abandi.

Umuyobozi wa Event Factory, Makuza Celestin, yashimangiye ko bahisemo gukorana na yo mu rwego rwo gushyigikira igitarambo cyayo.

Ati “Twavuze duti niba tutazi kuririmba reka tubafashe mu byo tuzi. Ibyo tuzi rero ni ugutegura, ni ukubaka kandi nibidushobokera turifuza ko ubu bufatanye buzakomeza.”

Muri iki gitaramo kandi hakusanyijwe inkunga igamije gufasha Umuryango wa SOS wita ku bana, aho iyo nkunga igamije gukura abana mu muhanda.

Igitaramo cyapfundikiwe Saa Yine n’imota 25, abacyitabiriwe bagifite inyota yo gukomeza kumva amajwi meza y’abagabo n’abagore b’iyi korali.






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments