• Imyidagaduro / ABAHANZI

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi agahita yitaba Imana.

Mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025 ni bwo iyi mpanuka yabaye, ibera mu muhanda uva mu Kiyovu ujya ‘Payage’ mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Dj Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu kuko yafatiwe i Karongi, ubu akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Remera.

Ngo hasanzwe yari yanyoye ibisindisha bikaba ari na byo byatumye akora iyi mpanuka dore ko yari arimo agendera ku muvuduko wo hejuru.

Shema Arnaud uzwi nka  Dj Toxxyk ni umwe mu bavangamuziki bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse azwi mu ndirimbo zirimo “Pull up” yakoranye na Kivumbi na Mutoni. 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments