Abahanzi batandukanye n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki, bahawe ibihembo muri Isango na Muzika Awards 2025 [IMA] mu birori binogeye ijisho ubwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya gatandatu.
Byatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali.
Ubwo yafataga ijambo yakira abitabiriye ibi birori, Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Agatesi Laetitia, yashimiye abantu bagiye baba hafi y’iki kigo mu gutegura no guteza imbere ibi bihembo.
Ati “Iyo mutaza kudufasha ntabwo iki gikorwa cyari kugerwaho. Isango na Muzika Awards ibaye ku nshuro ya gatandatu. Twatangiye mu gihe gikomeye cya COVID-19 tugenda dukomeza kubera ubufatanye bwanyu.”
Yakomeje ati “Kuko mu byo dukora dushyira imbere umuziki, ni yo mpamvu tutazahwema gukora iki gikorwa.”
Abari bayoboye ibi birori barimo MC Brian na Umuhire Rebecca, bahise bahamagara Muyoboke Alex ngo atange igihembo cy’umuhanzi ukizamuka.
Diez Dola ni we wabaye umuhanzi wahize abandi mu bakizamuka ahigitse RunUp, Real Roddy na Olimah. Diez Dola yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Repete”, “Zangalewa’’ n’izindi zitandukanye.
Ubwo yakiraga iki gihembo Diez Dola yagize ati “Ndashaka kubashimira mwese. Ndashima Imana, Mama wanjye…abanyarwanda muri rusange n’itangazamakuru kuko baramfashije cyane.”
Vestine na Dorcas babaye umuhanzi w’umwaka mu cyiciro cy’abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, bahigitse abarimo Israel Mbonyi, Papi Clever na Dorcas na Prosper Nkomezi.
Dorcas ubwo yafataga ijambo yakira igihembo yavuze ko yishimye kandi ashimira abantu bagiye babashyigikira. Ati “Ndishimye cyane. Cyane cyane ndashimira Abanyarwanda. Turakomeje ibi biduha imbaraga.”
M.Irene ureberera inyungu we yagize ati “Reka nshimire Isango Star mwarakoze cyane. Njye yarandeze ingira uwo ndi we. Isango Star ivuze byinshi ku muziki nyarwanda. Turacyakomeje.”
Uretse gutanga ibihembo muri ibi birori kandi Jean Lambert Gatare, wabaye umwe mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda, mu itangazamakuru ry’imikino n’imyidagaduro yunamiwe.
Yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere umuziki cyane mu gutangiza ibiganiro ku Isango Star yabereye umuyobozi birimo n’icya Isango na Muzika cyabyaye ibi bihembo no kuvumbura impano zirimo iya Yvan Buravan.
Umugore we, Nikuze Odette, ubwo yafataga ijambo yashimiye Isango Star n’abakunze umugabo we.
Ati “Yasize imbuto ntabwo ijwi ryazimiye. Aba ni abana bato b’umukunzi wanyu Jean Lambert Gatare yari amaze kwibaruka, tubashimira ku bwo kumuzikirana n’uyu mwanya mwaduhaye no kuzirikana ngo iki gikorwa kigerweho kikaba kigikomeje
Mu bindi bihembo byatanzwe harimo icy’indirimbo y’umwaka yabaye “Tsunami” ya RunUp. Yahigitse izindi zirimo “Tombe” ya Element, “Folomiana” ya The Ben, Chriss Eazy na Kevin Kade na “Molela” ya Ross Kana.
RunUp yagize ati “ndabashimiye Imana ibahe umugisha, izi zari inzozi. Kuba mfite indirimbo y’umwaka ni ibintu bidasanzwe. Ndashimira mushiki wanjye, mama wanjye…na buri wese wanshyigikiye.’’
Mugisha Benjemin wamenyekanye nka The Ben yabaye umuhanzi w’umwaka ahigitse Kevin Kade, Bruce Melodie na Kivumbi King. Uyu muhanzi wari uri ahatangiwe ibi bihembo yavuze ko agituye abahanzi bose bari bahanganye.
Ati “Iki gihembo ndagira ngo ngiture abo twari duhanganye ntekereza ko hari umusanzu turi gutanga mu muziki nyarwanda. Ndashaka gushimira Alex Muyoboke, Zizou Alpacino na Noopja n’abandi bose ntabasha kurondora.”
Bwiza we yabaye umuhanzikazi w’umwaka ahigitse abarimo Ariel Wayz, Alyn Sano na France Mpundu.
Bwiza yashimiye buri wese wamubaye hafi. Ati “Ndashimira buri wese waje hano, cyane cyane kandi ndashimira Isango na Muzika. Iyi ni inshuro ya gatatu ntwaye iki gihembo mu myaka itanu amaze mu muziki.”
Kivumbi King yahawe igihembo cy’Umuraperi w’umwaka ahigitse Bushali, Riderman, Bruce The 1st.
Indirimbo ihuriwemo abahanzi barenze umwe yabaye “Folomiana” yahuriyemo Chriss Eazy, The Ben na Kevin Kade. Yahigitse izindi zirimo “Delicious” ya Nel Ngabo na Phil Emon, “Beauty on Fire” Bruce Melodie na Joeboy wo muri Nigeria, “Repete” ya Diez Dola na DJ Benda na “A La Vie” ya Nel Ngabo na Platini.
Gad yabaye utunganya indirimbo mu buryo bw’amashusho w’umwaka. Yari ahatanye n’abarimo Sixte, Eazy Cut na Fayzo Pro. Gad yafatiwe igihembo cye na Kadaffi Pro.
Umuhanzi uririmba indirimbo gakondo w’umwaka yabaye Lionel Sentore. Uyu musore ukorera umuziki hanze y’u Rwanda yahigitse abarimo Cyusa, Jules Sentore na Rukotana.
Element EleéeH yabaye utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi w’umwaka wa 2025. Yari ahanganye n’abarimo Element, Loader, Prince Kiiiz na Muriiro.
Iki gihembo yagifatiwe na Noopja wamufashije cyane kuva yatangira kumenyekana. Ati “Intsinzi ye ni ijyanjye. Ni umuhungu wanjye. Nishimiye ko n’abandi bari bahanganye nawe abenshi bakuriye muri Country Records. Dushimiye Isango na Muzika.”
Album y’umwaka yabaye “Colorful Generation” ya Bruce Melodie. Yahigitse izindi zirimo “Plenty Love” ya The Ben, “Hear to Stay” ya Ariel Wayz, “Now or Never” ya Papa Cyangwe.
Bruce Melodie yavuze ko yishimiye iki gihembo cyane. Ati “Ndashimira Isango Star cyane, turakora cyane turara amajoro, turavunika. Hanyuma iyi album yo nari nyizeye, Imana ibahe umugisha.”
Abahanzi barimo Massamba Intore na Nyiranyamibwa Suzana na DJ Zizou Alpacino, bahawe ibihembo kubera itafari bagiye bashyira ku muziki Nyarwanda.
Nyiranyamibwa ubwo yafataga ijambo yashimye iki gihembo yahawe. Ati “Nta magambo nabona yo kubivuga. Gushima ni ikintu gikomeye mu muco wacu. Iyo ushimye umuntu biba bivuze ko wamwitayeho. Nanjye aho mwankenera hose ndahari. Ndabifuriza amahoro n’amahirwe, Imana y’i Rwanda ibane namwe.”
Zizou we yagize ati “Ndashima Isango Star, Imana yampaye iyi mpano ndetse n’abahanzi bose. Ndashimira Junior Multi System witabye Imana.”
Massamba we yashimiye Mugabo Justin watangije Isango Star. Ati “Ndagira ngo mbashimire cyane Isango Star ariko cyane cyane ngira ngo mbasabe mumpere amashyi Mugabo Justin. Turaziranye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umunyamakuru mwiza n’umuhanzi mwiza. Ibyo ndabishima. Ndanashimira umugore we.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ari ubwa mbere ahawe igihembo mu Rwanda kandi amaze igihe kinini mu muziki nyarwanda.
Ati “Ni ubwa mbere mbonye igihembo mu Rwanda, si uko ntakoze ibintu byinshi birahari bimwe nabonye babivuga. Kuba hari Minisiteri ishinzwe yakabaye iya mbere mu gutanga ibihembo. “
“Ariko ibintu bitangirira mu baturage ariko dutanze ubutumwa. Mu minsi iri imbere mwebwe mushinzwe Minisiteri y’abahanzi munyeganyege. Nishimiye iki gihembo kuko ejo nabonye ibindi byo muri Tanzania hari n’ibindi byo muri Nigeria.
Yakomeje asaba Isango Star ko ibi bihembo nk’icyo yahawe byajya biherekezwa n’amafaranga. Yifurije igitaramo cyiza The Ben na Melodie bazahurira mu cyo bafite ku wa 1 Mutarama 2026 na Mbonyi ugifite ku wa 25 Ukuboza 2025.
.