Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, Nibwo Umuhanzi rurangiranwa wo mu Burundi, Kidum Kibido yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho aje mu gitaramo yateguye, anakomoza ku bitaramo birenga 100 amaze gukorera mu Rwanda.
Ubwo yari akigera I Kanombe, yakiriwe n’ubuyobozi bwa Ma Africa bwamutumiye, ndetse n’abakobwa ba Kigali Protocol bamuhaye indabyo.
Mu bandi baje kumwakira barimo Aimable Twahirwa wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Iki gitaramo cyiswe “Soirée Dancante” gitegerejwe ku wa 23 Kanama 2024 muri Camp Kigali, cyigamije kwishimana n’abakunzi b'uyu muhanzi Kidumu, igihe kirekire amaze akorera ibitaramo mu Rwanda, aho yemeza ko birenga ijana.
Abajijwe ibanga rituma amaze gukora ibitaramo birenga ijana mu Rwanda, Kidumu, yavuze ko ari uko akora ibintu bye neza kandi agahozaho, abigereranya na restaurant iteka neza ko buri gihe ihorana abakiriya.
Ati “Ibanga ni ukumenya akazi kawe, gukora muri ‘restaurant’ ikabona abakiriya bakomeza baza, hanyuma ibanga rikuru rituma abantu bakunda iyo ‘restaurant’ icya mbere ni isuku, icya kabiri ni ibiryo watetse hanyuma na serivisi utanga. Rero serivisi iwanjye ntanga ni nziza cyane. Hanyuma akazi k’iwanjye gafite isuku nta mwanda urimo. Nta kwerekana abantu bambaye ubusa barimo.”
Agaruka ku mpamvu adaheruka gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda, yavuze ko vuba aha afitanye indirimbo n’umuhanzikazi Marina Deborah abantu bayitegura.
Yagize ati ‘ndagenzwa no gutamira abanya-Kigali mu gitaramo cyiswe “Soirée Dancente” aho nzaba nizihiza ibitaramo birenga 100 ntaramira mu Rwanda. Ni mu gitaramo avuga ko gikomeye kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Villaga ahazwi nka Camp Kigali.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kidum yavuze ko ashingiye ku mateka afite mu muziki wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, yarenze urwego rwo gukora indirimbo za ‘Hit’, ahubwo yubakiye ku bihangano birandaranda ibihe n’ibihe nkuko ikinyamakuru ahuparadio.com kibitangaza dukesha iyi nkuru .
Ati “Njye ntabwo ngendera kuri ‘Hit’ ibyo narabirangije, abantu bankundira ‘Experience’ n’i Burundi narabyerekanye. No muri Kenya mazeyo imyaka 30 nta munsi barandambirwa.”
Uyu muhanzi ageze i Kigali nyuma yo gushyira hanze indirimbo esheshatu ku rubuga rwa Spotify, ariko anafite indirimbo imwe yasohotse mu mezi ane ku rubuga rwa Youtube. Ati “Izo zose zizajya ku mbuga zitandukanye, hasigaye ‘Video’ gusa.”