Amajyaruguru: Insengero 55 zirimo iza ADEPR zishobora gusenywa ntagihindutse

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-22 12:52:53 Amakuru

Insengero 55 ziri hirya no hino mu turere dutandukanye tuyigize, zigomba gusenywa kubera ko zitujuje ibisabwa nkuko Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwabitangaje.

Ni urutonde rugaragaraho insengero 55 zo mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyaruguru ndetse rukaba ruriho insengero zo mu madini anyuranye nubwo inyinshi ari iz’Itorero rya ADEPR.

Insengero z’Itorero ADEPR ziri muri izo zigomba gusenywa zigera kuri 17, Angilikani ifitemo insengero zirindwi, Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi bakagiramo insengero esheshatu, Kiliziya gatuka ebyiri, Itorero rya Methodiste Libre rifitemo insengero esheshatu n’andi madini anyuranye.

Nko mu Karere ka Burera, bigaragara ko insengero zigomba gusenywa ari umunani, Rulindo habaruwe insengero 39 zigomba gusenywa, muri Gicumbi ni insengero eshatu mu gihe Musanze ari insengero eshanu nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu bugenzuzi bwakozwe mu Ntara y’Amajyaruguru, bwasize insengero 1253 zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa ari nabwo nyuma hagaragajwe urutonde rw’izigomba gusenywa burundu.

Gusenywa byaterwa ni uko urusengero ruri mu baturage, kuba inyubako yubatswe itujuje ubuziranenge, kuba inyubako y’urusengero ishaje, nta muhanda ugera aho ruri, kuba urusengero rudafite ubwiherero, kuba ruri mu manegeka n’ibindi.

Related Post