Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar umaze iminsi atorohewe n'abigaragabya yahungishijwe n’indege y’ingabo z’u Bufaransa mu gihe abaturage n’abasirikare bakomeje kwigaragambiriza mu bice birimo Umurwa Mukuru w'iki guhigu Antananarivo.
Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko Rajoelina yakuwe muri Madagascar kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025, nyuma yo kubyumvikanaho na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
RFI yasobanuye ko kajugujugu yabanje kujyana Rajoelina ku kirwa cya Sainte-Marie kiri mu burengerazuba bwa Madagascar, ahageze ajya mu ndege y’Ingabo z’u Bufaransa, kandi ngo ishohobora kuba yakomereje i Dubai inyuze mu Birwa bya Maurice.
Leta y’u Bufaransa yasobanuye ko yemeye gukura Rajoelina muri Madagascar kugira ngo amahoro aboneke mu gihugu cye, ariko ko ingabo zayo zidashobora kwivanga mu bibazo biri kuba muri iki kirwa kinini ku mugabane wa Afurika.
Ibiro bya Perezida wa Madagascar kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, byatangarije ku rubuga rwa Facebook ko Rajoelina ageza ijambo ku baturage ku mugoroba w’uyu munsi.
Imyigaragambyo yo muri Madagascar yatangiye ku wa 25 Nzeri, abaturage basaba Rajoelina kubagezaho amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, guca ruswa n’inyerezwa ry’umutungo no kwita ku rwego rw’ubuzima.
Iyo myigaragambyo yatumye Perezida Rajoelina yirukana Guverinoma yose kubera kunanirwa kuzuza inshingano zayo ariko ntacyo byatanze kuko abigaragambya bakomeje kwigaragambya.
Perezida Rajoelina yohereje abapolisi n’abasirikare mu mihanda, bakumira abigaragambya bakoresheje imbaraga z’umurengera. Aba baturage biganjemo urubyiruko (Gen-Z) bararakaye, batangira gusaba Rajoelina kwegura.
Ku wa 11 Ukwakira 2025, abasirikare bo mu mutwe wa CAPSAT, batangaje ko batazongera kubahiriza amabwiriza abasaba guhohotera abaturage bigaragambya, ahubwo nabo bahita biyunga ku baturage bari mu myigaragambyo.
CAPSAT yagize iti:"Twebwe abasirikare, ntikugikora inshingano zacu. Twahindutse inkomamashyi. Twemeye kubaha, dushyira mu bikorwa amabwiriza nubwo atari yemewe n’amategeko, aho turinda abaturage. Ibi ni byo byabaye mu ijoro rya ku wa 25 no ku manywa yo ku ya 26 Nzeri 2025. Kandi urugomo rurakomeje: guhohotera abanyeshuri bato bari gusaba uburenganzira bwabo."
Kuva kuri uyu wa Gatandatu, byavugwaga ko Perezida Rajoelina yamaze kuva muri Antananarivo kuko abasirikare ba CAPSAT bari bamaze kugera mu mbuga ngari izwi nka ‘Place du 13-Mai’.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yatangaje ko hari “igerageza ryo gufata ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko” riri kuba mu gihugu, nyuma y’uko bamwe mu basirikare bifatanyije n’abigaragambya mu murwa mukuru Antananarivo.
Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi, Rajoelina yavuze ko “hari igerageza ryo gufata ubutegetsi ku ngufu kandi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse n’amahame ya demokarasi.”
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yahungishijwe n’indege y’ingabo z’u Bufaransa, Nyuma y'uko imyigaragabyo yari yasatiriye iwe
Kuva ku wa Gatandatu, Abasirikare bari kwifatanya n'abaturage mu myigaragambyo yamagana Perezida Rajoelina
Like This Post? Related Posts