• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umugore w’umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam, wamenyekanye cyane nka Akon, witwa Tomeka Thiam, yatunguwe bikomeye no gusanga umugabo we Akon afite umutungo ungana n'ibihumbi 10,000$ gusa (angana na miliyoni 14,451,270 Frw) mu gihe yari yiteze kwigukana akayabo nyuma y'uko yatse gatanya habura umunsi umwe ngo bizihize isabukuru y'imyaka 29 y'urushako.

Nyuma y'uko uyu mugore ashyikirije urukiko ikirego asaba gatanya ya burundu nyuma y’imyaka hafi 29 yari amaze mu rushako na Akon. Urukiko rwasanze Akon afite umutungo ungana na 10,000$, bityo uyu mugore akaba yototera guhabwa 5,000$ yonyine by'umugabane we myaka 29 amaze mu rushako.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TMZ, Tomeka yavuze ko we na Akon bafite ibibazo bikomeye bananiwe gukemura mu bwumvikane, bityo akaba yarahisemo kwiyambaza inkiko kugira ngo bahabwe gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko.

Akon na Tomeka barushinze tariki ya 15 Nzeri 1996, bivuze ko bari bategereje kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 barushinze.

Muri dosiye yashyikirijwe urukiko, Tomeka yasabye ko akomeza kuba ari we urera umukobwa wabo w’imyaka 17, mu gihe Akon yakomeza gutanga indezo. Yasabye kandi ko baba bafite uburenganzira bungana mu byemezo by’amategeko, ariko we akaba ari we ubana umunsi ku munsi n’umwana.

Nyuma y’uko urukiko rugenzuye dosiye y’uyu mugore ndetse ibinyamakuru nka The Express Tribune bikaba byabonye iyo dosiye, Tomeka yifuzaga guhabwa Miliyoni €100 ariko urukiko rusanga Akon afite 10,000$.

Indi mitungo ya Akon yose yanditswe kuri Nyina n’ubwo uyu mugore avuga ko mu myaka 30 yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu muhanzi w’icyamamare ku Isi.

Kubera ko bagomba kugabana 50% kuri 50%, Akon agomba gufata 5,000$ hanyuma na Tomeka agafata andi 5,000$ hanyuma Akon akajya atanga indezo nk’uko abyemera.

Iyi nkuru ya Akon n'umugore we Tomeka yibukije abantu inkuru yavuzwe cyane mu 2023, ya myugariro wa Paris Saint-Germain, Achraf Hakim, wajyanywe mu rukiko n’umugore we, Hiba Abouk, amusaba gatanya, na we yatunguwe no gusanga uyu wahoze ari umugabo we nta mutungo n’umwe cyangwa amafaranga agira kuri konti.

Ibi byavumbuwe nyuma y’uko Hiba Abouk yifuzaga gatanya n’uyu Munya-Maroc mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bakabanza kugabana imitungo bari bafitanye harimo n’amafaranga bari batunze.

Ubusanzwe mu manza za gatanya, iyo urukiko rwemeje ko umugabo atandukana n’umugore, bagabana imitungo yabo. Ni ko byari bimeze no kuri aba kuko Hiba Abouk yifuzaga guhabwa 50% y’imitungo y’umugabo we.

Ubwo bari bageze mu rukiko, Hiba Abouk yabwiwe ko Achraf Hakim nta mutungo afite mu nyandiko ndetse na konti ye muri banki nta mafaranga agiraho.

Uyu mukinnyi wa filime ukomoka muri Espagne yakubiswe n’inkuba nyuma yo kumva iyo nkuru mu gihe Achraf Hakim ari mu bakinnyi bahembwa akayabo ku Isi.

Nubwo Hakimi abona ayo mafaranga yose, ayashyira kuri konti y’umubyeyi we (Nyina), Saida Mouh, ndetse ni we imitungo ye yose yanditseho.



Muri 2023, umugore wa Achraf Hakimi yasabye gatanya, atungurwa no gusanga umugabo we nta mutungo agira umwanditseho

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments