Dusengiyumva Samuel wari umukandida rukumbi yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-22 15:58:05 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, Nibwo Dusengiyumva Samuel, yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali nyuma y’amatora yakozwe na Biro y’Inama Njyanama yabanjirijwe no gutora abajyanama batandatu bahagaraririye Uturere tugize Umujyi wa Kigali.

Uko amatora yagenze

Nyuma yo gutora abajyanama batandatu hakurikiyeho kwakira indahiro y’abajyanama bose uko ari 12 barimo batandatu bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zakiriwe n’urukiko rukuru.

Hahise hakurikiraho kwitoramo Biro y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.

Christian Kajeneni Mugenzi ni we watorewe kuba Perezida wa Njyanama, Marie Grace Nishimwe atorerwa kuba Visi Perezida mu gihe Liliose Larisse Nyinawinkindi ari we watorewe kuba umunyamabanga.

Samuel Dusengiyumva atowe ari we mukandida rukumbi wari wiyamamaje kuri uwo mwanya.

Samuel Dusengiyumva ni umwe mu bajyanama batandatu b’Umujyi wa Kigali baheruka gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Tariki 23 Ukuboza 2023 nibwo Samuel Dusengiyumva yari yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali.

Related Post