Rubyiruko mwirinde ubusinzi, ibiyobyabwenge n'ubunebwe-Minisitiri Dr. Ngirente

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-22 20:13:07 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, Nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ryitabiriwe n’urubyiruko 494 rwari rumaze iminsi 47 rutorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.

Iki cyiciro cyari kigizwe n'urubyiruko rurimo 33 batuye cyangwa biga mu mahanga, 67 bize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, 381 babaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11 baturuka mu turere twose na 13 b’abayobozi b’urubyiruko.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yibukije uru rubyiruko ko rufite uburenganzira ariko rukagira n’inshingano zo gufata ibyemezo ku buzima bwarwo ariko ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge n’ubunenwe.

Yagize ati "Iyo urubyiruko rufashe icyemezo cyiza, muba mufashe icyemezo cyaranze impfura. Mukomeze mube urubyiruko rufata ibyemezo byiza, ibyo rero tukaba tubibwira urubyiruko rusoje Itorero n’urundi rwose mu gihugu.”

Yabibukije ko kugira inshingano ari ukugira icyo ubazwa ukorera igihugu cyakubyaye, kikakurera kikaguha ubwo burenganzira n’inshingano.

Ati "Izo nshingano zirimo iya mbere y’ingenzi itanagoye yo kwitwara neza. Turi igihugu gishaka ko urubyiruko rwacu rutajya mu biyonyabwenge kuko ibiyobyabwenge byica ubwonko bigatuma icyo igihugu kigitegerejeho kitakibona, ariko nawe icyo umuryango wawe wari ugutegerejeho ntuzakibone. Mureke twirinde ibiyobyabwenge."

Akomeza ati “Urubyiruko nirureke ubusinzi. Nidushaka tureke no kunywa, tunywe ibinyobwa bidasindisha cyangwa bitaduteza ingaruka mbi nk’ubusinzi. Muri urubyiruko twifuza ko rukura neza, abana bakure neza, mwige amashuri muyarangize mukorere igihugu mutamugaye  mugendere kure ubunebwe".

Ati "Niba wirinze ibiyobyabwenge ukirinda ibisindisha ariko ntukore ntabwo utera imbere. Turifuza urubyiruko rukora, buri wese aho ari nakore, buri wese arebe ikintu akora amasaha yose yumve ko wagize ikintu ukora muzateza imbere buri wese n’Igihugu gitere imbere."

Urubyiruko ryitabiriye iri Torero narwo rwemeza ko rwahigiye byinshi birimo umuco, indangagaciro z’umuco Nyarwanda, kwihangana no gukorera hamwe kandi rugiye kubitoza n’abandi.

Itorero Indangamirwa rimaze gutorezwamo intore zigera ku 5118. Urubyiruko rwaryitabiriye kuri iyi nshuro rurimo abakobwa 216 . Bose bahawe amasomo atandukanye, basobanukirwa amateka n’umuco by’u Rwanda, Icyerekezo 2050 n’uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa no kurumenyekanisha aho bari hose.




Related Post