Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umugabo witwa Musonera Germain w'imyaka 59 wari ku rutonde rw’abakandida-depite, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 cyakozwe mu yahoze ari komini ya Nyabikenke ubu akaba ari mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga.
Amakuru avuga ko Musonera acyekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianney, wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
RIB yagaragaje ko nyuma y’uko yakiriye ikirego ku wa 19 Nyakanga 2024, yahise itangiza iperereza nyuma ubugenzacyaha buza gusanga hari impamvu ziremereye zituma akekwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’uwo mugabo
Mu ibazwa rye ryo muri RIB, Musonera Germain, yiyemerera ko nawe yajyaga ajya kuri bariyeri ziciweho abantu ndetse yemera ko uwo Kayihura JMV yiciwe aho yacururizaga ku kabari ke.
Kuri ubu Musonera Germain afungiwe kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yagaragaje kuba nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe hakiboneka abantu batarakurikiranwa ku byo bakoze ndetse no kuba hari ahakiboneka imibiri y’Abatutsi bishwe itarashyingurwa mu cyubahiro bigaragaza ubugome yakoranywe.
Yijeje ko ubutabera butazabura gutangwa ku bazagaragarwaho ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje agira ati “Gusa uko byagenda kose, ukuri kuba kuzamenyekana, kandi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bose byanze bikunze ukuboko k’ubutabera kubazabageraho.”
RIB kandi yakanguriye abantu bose bafite amakuru kuri Jenoside, byaba ari amakuru ashingiye ku hantu haba harahishwe imibiri y’abazize jenoside, ku bantu batarafatwa bagize uruhare muri Jenoside cyangwa Abakatiwe n’Inkiko Gacaca bakihishahisha kuyatanga nkuko IGIHE cyabyanditse.
Ati “Gutanga ayo makuru ni ngenzi, nta nkurikizi irimo ariko kuyahisha bifite ingaruka. Imyaka 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Tugeze igihe cyo kuba twumva neza ko guhisha amakuru cyangwa kugira ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo bimaze, ahubwo bigira ingaruka. Birakwiye ko abantu batanga amakuru babitse, bazi kuri Jenoside kuko ni inzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge.”
Itegeko riteganya ko icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara:
Ibi bikubiyemo kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira ubigambiriye mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.
Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.