Umunyamakuru Isheja Sandrine yagizwe Umuyobozi mukuru muri RBA mu gihe abandi bambuwe inshingano

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-24 06:05:24 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, Nibwo Sandrine Isheja Butera wari usanzwe ari umunyamakuru ukomeye kuri Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Isheja Sandrine Butera yari asanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro n’ubuzima rusange kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda. Kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye ndetse yanabaye mu Kanama Nkempurampaka mu Irushanwa rya Miss Rwanda.

Iyi niyo Nama y’Abaminisitiri ya mbere iteranye nyuma y’uko hashyizweho Guverinoma, aho mu bahawe inshingano harimo Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, mu gihe Antoine Marie Kajangwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Mu bandi bahawe inshigano harimo Beatrice Cyiza wagizwe Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, mu gihe Mukandutiye Speciose na Francis Karemera bahawe inshigano zo kwinjira mu bagize Inama y’Inararibonye.


Antoine Marie Kajangwe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yari asanzwe n’ubundi afite izi nshingano, aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Beatrice Cyiza wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije yari asanzwe ari Umuyobozi muri iyi Minisiteri aho mu nshingano ze harimo no kwita ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, nka kimwe mu bibazo bibangamiye Isi muri ibi bihe. Yayoboye imishinga itandukanye ndetse yanakoze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, inemeza Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2) izashyirwa mu bikorwa hagati ya 2025 na 2029.

Related Post