Karongi: RIB yatangiye iperereza ku rupfu rw'umusore wavugwagaho gucuruza no kunywa urumogi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-25 09:40:39 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, hasanzwe umusore wari mugozi w’ishuka yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru avuga mu masaha ya mu gitondo, aribwo abaturage bamenyesheje ubuyobozi bw’umudugudu ko uyu nyakwigendera witwa Ntakirutimana Edmond
 wavugwagaho gucuruza no kunywa urumogi yimanitse mu mugozi, ubuyobozi bw’umudugudu buhita bubimenyesha ubuyobozi bwisumbuye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru bakiyamenya bagiye aho byabereye bari kumwe n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) batangira iperereza.

Ati “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’Urwego Ubugenzacyaha bwahageze. RIB itangira iperereza. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma”.

Mu butumwa ubuyobozi bwahaye Abaturage, bwasabye buri wese kujya agaragaza ikibazo hakiri kare, ubuyobozi bugafasha abaturage gushaka igisubizo kandi bakanatanga amakuru ku gihe mu gihe babona hari abaturanyi bafite ikibazo cyaganisha ku kubura ubuzima.

Mbere y’uko uyu musore agaragara mu ishuka yapfuye yari yaraye abwiye nyina ko yumva amaze kwirambirwa kuko amaze igihe yiyangiriza ubuzima.

Bukeye uyu musore yabwiye nyina ko ashonje, nyina amutuma kugura umuceri ngo amutekere, avuyeyo abwira nyina ngo amuzanire intebe yicare aruhuke, nyina yikomereza imirimo yongera kumubona amanitse mu mugozi w’ishuka yapfuye.

Uyu musore uvugwaho kuba yanywaga urumogi akanarucuruza, yari amaze iminsi yihishahisha nyuma yo gutera icupa umuntu akamukomeretsa hagati y’amabere.

Related Post