Rwamagana: Ubuyobozi burashinjwa gukandamiza abaturage

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-27 10:00:23 Amakuru

Bambwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Kibaza, mu Kagari ka Nyakagunga, mu Murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana, bavuga ko bahangayikishijwe cyane no kudahabwa serivisi inoze n'ubuyobozi bw'inzego zibanze bityo bikabagiraho ingaruka mbi.

Umwe muri aba baturage waganiriye na BTN TV, yavuze ko hari igihe yigeze kwakwa telefoni ye ngendanwa ubwo yatindaga gutanga amafaranga y'umutekano ibyo afata nk'ihohoterwa.

Yagize ati" Natunguwe cyane no kubona uwishyuza umutekano mu Mudugudu wacu wa Kibaza, akaba na mushiki wa mutekano anyaka telefoni yanjye ngo nuko ntishyuriye ku gihe ayo mafaranga. Ese ubwo si akarengane? ".

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko amafaranga batanga y'umutekano batamenya irengero ryayo bitewe nuko ingano yayo idahwanye n'abanyerondo bane gusa bacunga umutekano w'ahatuwe n'abaturage basaga 400.

Bati" Tuvugishije ukuri, wanyumvisha gute ko amafaranga abaturage 400 bishyura y'umutekano ahwanye n'abanyerondo bane gusa bacunga umutekano. Nubundi se ko yishyuzwa na mushiki wa mutekano!!!".

Guhabwa serivisi urugero nk'inkunga runaka ya leta biragoye kuyibona ntacyo wigomwe mu Mudugudu wa Kibaza nkuko umuturage waganiriye na BTN, yavuze ko baherutse guhabwa imbabura ya kijyambere byasabaga gutanga amafaranga agera ku 3000 Frw kuzamura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Fumbwe, Muhirwa David, ku murongo wa telefoni, yatangarije umunyamakuru wa Bplus TV ko iki kibazo gitakwa n'abaturage ntacyo bari bazi ariko bagiye kugikurikirana ndetse hagira ugaragarwaho n'iryo kosa akabihanirwa by'intangarugero.
Agira ati" Icyo kibazo cy'abaturage bimwa serivisi ntacyo twari tuzi nk'ubuyobozi ariko tugiye kugikurikirana ku buryo nihagira ufatirwa muri iryo kosa azabihanirwa bikurikije amategeko".

Icyifuzo cy'aba baturage ni uko aba bayobozi bashinjwa gutanga serivisi itanoze bahabwa amahugurwa ahagije ndetse byanashoboka bamwe bakeguzwa.

Gatera Alphonce/BTN TV TV

Related Post