Abakobwa 3375 batsinzwe ibizamini bya Leta mu 2023/2024

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-27 21:16:08 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024,Nibwo habaye umuhango Minisiteri y’Uburezi yatangarijemo amanota y’ibizamini bya Leta mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024, aho yatangaje ku mugaragaro uko abanyeshuri bitwaye yaba abo mu mashuri abanza n'icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wagaragaje ko mu biga mu mashuri abanza batsinze ku kigero cya 96,8% bivuze ko hari abanyeshuri 6,492 bangana na 3,2% batsinzwe ibizamini, bisobanuye ko bazasibira, basubiremo ikizamini umwaka utaha.

Muri abo banyeshuri batsinzwe ibizamini harimo abakobwa 3375 bagize 52% mu gihe abahungu bagize 48%.

Uretse abatsinzwe ibizamini ariko hari n’abandi banyeshuri 1,143 bari biyandikishije nk’abagomba gukora ibizamini ariko bikaba badahari, abandi bakabikora nabi (ntibakore nibura bibiri bya gatatu by’ibizamini byose) bigatuma amanota yabo atabarwa.

Imibare ni ryo somo riyoboye mu yatsinzwe n’abanyeshuri aho abaritsinzwe ari 56,643 aho bangana 28,06% by’abakoze bose, Icyongereza cyo abagitsinzwe ni 18,880 bagize 9.35% by’abakosowe neza muri iryo somo.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abanyeshuri batsinze ku kigero cya 93.8%. Muri iki cyiciro abatsinzwe ni 8,912 barimo abakobwa 6,241 n’abahungu 2,671.

Muri icyo kiciro isomo ry’Ubugenge ni ryo abanyeshuri batsinzwe cyane ku kigero cya 60.3%.

Related Post