Nyagatare: Abafutuzi basabitswe n'ibiyobyabwenge bahangayishije abatari bake-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-28 07:03:03 Amakuru

Hari abaturage batuye mu Mudugudu Ncuri mu Kagari ka Gitengure, mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, bakomeje guhangayikishwa n'urugomo rw'insoresore zizwi nk'abafutuzi zikekwaho kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN, bavuze ko ikibazo cy'urugomo gikomeje gutezwa n'abacuruzi ba magendu bazwi nk'abafutuzi, binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda babivanye mu gihugu cya Uganda.

Amakuru akomeza avuga ko hambere aba bacuruzi bashyamiranaga hagati yabo ariko ubu bakaba basagararira abaturage nyuma yuko ibiyobyabwenge bacuruza babinyweye bikabarusha imbaraga.

Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa ku bwo umutekano we yagize ati" Mbere wasangaga abafutuzi ubwabo barwana bakaba banakomeretsanya none ubu urugomo rwabo barwimuriye ku baturage".

Undi ati" Aba bafutuzi ntibatinya guhohotera umuntu ku manywa y'ihangu, bakamuvunagura ndetse bamwe bagakomeretswa.".

Igihangayikishije cyane aba baturage ni uko aba bafutuzi b'ibihazi batagitinya ubuyobozi bityo bigatuma ntawe batinya guhohotera cyane ko iki kibazo kizwi n'ubuyobozi.

Bakomeza basaba ubuyobozi gukora ibishoboka byose bagakemura iki kibazo kuko ntigikomeza kurebererwa bizateza impfu nyinshi bitewe nuko uko iminsi igenda iza ariko kiri kugenda gikaza umurego.


Gatunge Samuel,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, kuri iki kibazo cy'urugomo ruterwa n'aba bafutuzi, yatangaije BTN ko iki kibazo cy'abambutsa ibiyobyabwenge mu Rwanda bava mu Gihugu cya Uganda, kizwi ndetse ko hari ingamba zatangiye gufatwa zirimo gukaza umutekano akenshi na kenbshi ukorwa n'amarondo y'umwuga ku bufatanye n'ingabo na Polisi dore ko abagera kuri 18 bamaze gufatwa.

Agira ati" Nibyo koko hari abantu bakora ibikorwa by'ubucuruzi bitemewe, aho bitwikira ijoro bakambutsa( bagafutura) ibiyobyabwenge bakabizana mu Rwanda babivanye muri Uganda cyane ko baca mu nzira z'amazi".

Akomeza ati" Hari ingamba zatangiye gufatwa zirimo ku gukaza umutekano ukorwa n'inzego z'umutekano, irondo ry'umwuga. ingabo na Polisi dore ko hari 18 bamaze gufatwa".


Imirenge irindwi kuri 14 igize Akarere ka Nyagatare niyo ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ndetse n’uwa Tanzaniya. Bamwe mu baturage begereye imipaka bakundaga kwishora mu bucuruzi bw’ibicuruzwa bitemewe cyane inzoga nka kanyanga, urumogi n’imyenda ya caguwa.

N’ubwo nta mibare itangazwa ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko kuva hagiyeho ubukangurambaga bwo kugaragariza abaturage ingaruka zo gukora ubucuruzi butemewe ndetse no gushyiraho abarinzi b’ibyambu, magendu n’ibiyobyabwenge byinjiraga mu Rwanda byagabanutse ndetse benshi mu bakoraga ubu bucuruzi bakaba barabumbiwe mu makoperative abandi bahabwa imirimo y’amaboko muri gahunda ya VUP.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru


Umuyange Jean Baptiste/BTN TV

Related Post