Akarere ka Nyarugenge kegukanye igihembo nyuma yo guhiga utundi mu gutanga serivise z’irangamimerere

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-28 09:54:38 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, Nibwo Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali kashyikirijwe igihembo cy’umwanya wa kabiri mu gihugu bitewe no gutanga serivise z’irangamimerere ku baturage benshi mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2023-2024 ubwo hizihizwaga Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere.

Kuri uyu munsi kandi nibwo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali mu Kagari ka Karama, mu Murenge wa Kigali, muri Nyarugenge, hatangijwe icyumweu cyahariwe irangamimerere kizarangira ku itariki 3 Nzeri uyu mwaka cygifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ikoranabuhanga mu irangamimerere ridaheza, umusingi w’iterambere’.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yatangaje ko irangamimerere ari umusingi w’ibyo umuntu akenera byose kuko bisaba umwirondoro uba wanditse mu bitabo byaryo ndetse anibutsa ko abaturage ko ubu igihugu cyashyize ingufu mu ikoranabuhanga ku buryo zimwe muri serivise z’irangamimerere bashobora kuzibona batavuye aho bari.

Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, igaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari Akarere ka Gakenke ari ko kahize utundi mu gutanga serivise z’irangamimerere ku baturage benshi n’amanota 99%, Nyarugenge iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 98,8%, Muhanga igakurikiraho n’amanota 94,8%, Huye na 94,6% naho Nyabihu iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 94,4% nkuko IGIHE kibitangaza.

Ku mwanya wa 29 hari Akarere ka Kayonza n’amanota 73,4% mu gihe ku mwanya wa nyuma hari Burera n’amanota 68,6%.





Ingangare Alexis uyobora Akarere ka Nyarugenge hagati ashyikirizwa igihembo na Minisitiri Uwimana Consolée na Meya Dusengiyumva Samuel

Related Post