Bugesera: Umugore yasanzwe mu idirishya ryo kwa mudugudu yapfuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-29 20:31:10 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, Nibwo mu Kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Mwogo, mu Karere ka Bugesera, hagaragaye umukobwa amanitse mu idirishya ryo kwa mudugudu yapfuye, bikekwa ko ari abagizi ba nabi bamwishe bakaza kuhanushyira.

Amakuru BTN ikesha abatuye mu gace kagaragayemo umurambo wa nyakwigendera, avuga ko mbere yuko yitaba Imana yari yabanje kwiganba avuga ko nadashyingiranwa n'umuhungu wa mudugudu bitari bucure ikiza gusa nyuma abaturage baza gutungurwa no kumubona yapfuye, bagakeka ko ari abagizi ba nabi bamwishe bakaza kumumanika aho hantu mu rwego rwo kugerekaho urusyo uwo muhungu bari basanzwe bakundana.

Umwe yagize ati " Mbere yuko tumubona yapfuye, kare yigambaga avuga ko nadakorana imibonano mpuzabitsina n'umuhungu wa mudugudu ari bwiyambure ubuzima ariko turakeka ko ari abamwishe ahubwo bakaza kumumanika mu idirishya ryo kwa mudugudu kugirango bagereke icyaha cy'ubwicanyi uwo musore".

Kugeza ubu ntakiratangazwa ku rupfu rwa nyakwigendera wari usanzwe acuruza amakara ndetse bikanavugwa ko yicuruzaga dore ko iperereza ryabise rutangira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y'urupfu rwe.

Umunyamakuru wa BTN TV, yagerageje kuvugisha inzego zitandukanye bijyanye n'uru rupfu zirimo umudugudu, akagari ndetse n'umurenge, abayobozi bazo birinda kugira icyo babitabgazaho.

Remmy Ngabonziza & Ndahiro Valensy Pappy/BTN TV

Related Post