Ubufatanye hagati y'Inshuti z'Umuryango za Jabana na Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi buzakemura ikibazo cy'ingutu cyitoroheye abana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-30 20:50:17 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, Nibwo mu biro by'Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, hateraniye Inshuti z'Umuryango zo mu Murenge wa Jabana n'izikorera mu Murenge Nyamiyaga, mu Karere ka Gicumbi, mu rwego rwo gusangizanya ubumenyi hagamijwe kurebera hamwe uko bafatanya ku kurandura ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane yo mu miryango.

Uru rugendo shuri rwabaye ku nkunga y'Umuryango urengera Abana, SOS Children’s Village Rwanda, Ishami rya Byumba, mu Karere ka Gicumbi, rwigiwemo byinshi hagati y'impande zombi, aho batangaza ko amasomo bakuyemo yabunguye byinshi bizatuma barushaho kunoza inshingano zabo nkuko babyiyemeje.

Mukakarega Generese, Umuhuzabikorwa w'Ishuti z'umuryango mu Murenge wa Nyamiyaga, yabwiye Bplus TV ko urugendo shuri bakoze rwabafashije gusobanukirwa uko wakwitwara hagati y'imiryango ibanye mu makimbirane ndetse no gukorana neza n'inzego zitandukanye z'abayobozi nubwo bari basanzwe babikora.

Yagize ati" uru rugendo shuri twakoze uko dusaga 50, rwadufashije cyane ku buryo iwacu mu Karere ka Gicumbi tuhajyanye impamba igaragara. Twarushijeho kwiga uko Inshuti z'Umuryango twakwitwara no kubana n'imiryango ibanye mu makimbirane ndetse no guhuza n'inzego z'ubuyobozi zitandukanye nubwo twari dusanzwe tubikora ariko hari icyiyongereyeho".

Uwingabire Claudine, Inshuti y'umuryango ituye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana, yatangarije BTN ko aterwa ishema n'inshingano afite ndetse anasaba imiryango kubana neza abashakanye bakirinda amakimbirane ndetse n'igihe atangiye gututumba hakitabwaza ubuyobozi byu mwihariko Inshuti z'Umuryango.

Agira ati" Mbere na mbere nterwa ishema n'izi nshingano zacu dufite nk'inshuti z'umuryango kuko iyo ibibazo bikemuwe twabigizemo uruhare bitradushimisha. Abashakanye nabasaba kubana neza kandi hagira amakimbirane atutumba hakitabazwa ubuyobozi byu mwihariko Inshuti z'Umuryango".

Karikumutima Callixte, Umuhuzabikorwa w'Ishuti z'Umuryango mu Murenge wa Jabana, yashimangiriye Bplus TV ko kimwe na bagenzi be batanze umusaruro ndetse anashimira byimazeyo bagenzi babo babagendereye.

At?" Ndashimira cyane bagenzi bacu bo mu Murenge wa Nyamiyaga batugendereye kuko urugendo bakoze twarwigiyemo byinshi, icyambere ni ishyaka n'umwete bafite, natwe twiteguye kujya kubasura. Inshuti z'Umuryango mi gihe cy'imyaka 5 dukora twageze kuri byinshi aho abana bavanywe ku muhanda bagasubizwa mi miryango no mu ishuri, abashakanye bari bafitanye amakimbirane barunzwe bidasabye gutandukana".

Karikumutima kandi yakomeje ati" Ubu ntidusinziriye kubera ko twegereje igihe cyo kwiga, turi kureba niba hari abana bafite inzitizi zababuza gusubira ku ishuri ari nayo mpamvu twasaba ababyeyi gushyiramo imbaraga abana bakiga ntampungenge".

Inshuti z’Umuryango zashyizweho mu mwaka wa 2016 na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibinyujije mu cyahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), zikaba nzizwi mu bikorwa bitandukanye birimo gukumira isambanywa ry’ abana bituma umubare w’ abangavu batwaraga inda ugabanuka ndetse n'amakimbirane yo mu muryango.






Karikumutima(ibumoso)Umuhuzabikorwa wa IZU muri Jabana na Mukakarega, Umuhuzabikorwawa izu muri Nyamiyaga (iburyo) bafata ifoto y'urwibutso

Related Post