Rusizi: Abashoferi b'amakamyo badusambanyiriza abana batitaye ku myaka yabo-Abaturage baratabaza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-03 08:38:44 Amakuru

Hari abaturage batuye mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, bahangayikishijwe n'abana babo basambanywa n'abashoferi b'amakamyo aparikwa mu kibaya cya Bugarama.

Bamwe muri bo baganiriye na BTN TV, bavuze ko iki kibazo cy'ingeso mbi z'uburaya bwadutse mu b'abana babo b'abakobwa, kibahangayikishije cyane bitewe nuko bibyara ingaruka mbi zirimo guterwa inda zidateganyijwe bityo bigatuma byongerera imvune ababyeyi kuko abana bareraga biyongera.

Umwe muri bo ati " Abana bacu ntibareberwa izuba n'abaparika muri iki kibaya cya Bugarama amakamyo kuko babasambanya batitaye ku myaka bafite".

Undi ati" Birumvikana ko abaterwa inda zidateganyijwe byongerera umuzigo ababyeyi babo kuko haba hiyongereyeho abana bo kurerwa kandi nawe urabona ukuntu kurya ku iyi minsi ari ingorabahizi".

Bamwe mu rubyiruko rutuye muri uyu murenge wa Bugarama hafi y'ikibaya cya Bugarama, Batangarije BTNH TV ko intandaro y'iyi myitwarire idahwitse y'uburaya akoenshi iterwa n'ubukene bubateza inzara bagahitamo kuyihashya ari uko bacuruje ibiri yabo kuri abo bashoferi.

Bati" Erega namwe murabarenganya kuko akenshi bajya kwicuruza bitewe n'inzara itaborohera. Amafaranga se bayakurahe badakura amaboko mu mifuka koko!!!!!, Leta nihagurukire iki kibazo kuko ntibidakorwa umubare w'abicuruza uziyongera rwose".
Aba babyeyi nbakomeza bavuga ko ikibashengura kurushaho ari uko abo bana abenshi bari munsi y'imyaka y'ubukure kuko hari abafite imyaka 15 ndetse ko abo bashoferi ntawe uzi aho batuye cyangwa bavuka.

Jean Claude Ntirenganya, Umukozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ariko Ushinzwe Ishami ryo gukumira ibyaha, atunga agatoki ababyeyi b'abo bana ko hari igihe usanga babigiramo uruhare ndetse anabasaba kurwanya no kwirinda ko abo bana bakomeza kwishora mu ngeso mbi.

Ntirenganya akomeza avuga ko buri mubyeyi wese agomba kurera umwana wese nk'uwe.

Icyifuzo cy'aba baturage ni uko abashoferi baparika mu kibaya cya Bugarama babarurwa noneho hagira ubasambanyiriza abana cyangwa yabatera inda agakurikiranywa ku buryo bworoshye.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Related Post