Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa, aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa (Forum on China-Africa Cooperation – FOCAC).
Iyi Nama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa (Forum on China-Africa Cooperation – FOCAC) izatangira ku wa Gatatu tariki 4-6 Nzeri, izaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe umubano hagati y’u Bushinwa n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika mu rwego rwo guteza imbere umubano ushingiye kuri Dipolomasi.
Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yatumiwe mu birori byo gutangiza ku mugaragaro iyi Nama ndetse akazayitangamo ikiganiro.
Byitezwe ko Umukuru w’igihugu aherekejwe n’intumwa z’u Rwanda, aganira na Perezida wa Repubulika ya rubanda y’u Bushinwa, Xi Jinping n’inzego zitandukanye muri iki gihugu.
Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gufatanya guteza imbere ivugurura no kubaka umuryango wo mu rwego rwo hejuru w’u Bushinwa na Afurika ufite ejo hazaza.”
Kuva mu 2000, Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa imaze kuba inshuro Eshatu yakira Abakuru b’ibihugu. Yabereye i Beijing mu 2006, 2015 ibera Johannesburg, hanyuma 2018 ibera mu Mujyi wa Beijing.
Ubushinwa bukomeje kugaragara mu baterankunga ba mbere mu ishoramari mu Rwanda nkuko kuva mu 2019, RDB yanditse ishoramari ry’Abashinwa riri mu nganda, mu bwubatsi no mu mutungo utimukanwa ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho rifite agaciro ka miliyari 1.1 y’amadolari y’Amerika nkuko ImvahoNshya ibitangaza.
U Bushinwa bukomeje gutera inkunga yo kwagura ibitaro bya Masaka aho bizongererwa ubushobozi bityo bikakira abarwayi 837 mu bitaro ndetse n’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali nabyo bizongererwa ubushobozi.
Amafoto: Village Urugwiro