Gasabo: Umusaza w’imyaka 71 yapfiriye mu nzu yatwikishijwe lisansi n'abagizi ba nabi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-03 10:41:46 Amakuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, Nibwo mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera, mu Kagari ka Cyaruzinge, Umudugudu wa Karubibi, abagizi ba nabi bataramenyekana, batwitse inzu ya RUTABAYIRO Francois w’imyaka 71, irashya irakongoka nawe apfiramo.

Amakuru avuga ko  ibi byabaye mu masaha ya saa yine z’umugoroba(22h00), ubwo uyu nyakwigendera yari aryamye abana be  babiri b’abahungu badahari iryo joro, abo bagizi ba nabi bazanye lisansi bayisuka ku nzu, batangira kuyitwika irashya irakongoka n'ibyari biyirimo byose bihinduka umuyonga nawe ahiramo. Abaturage batabaye basanze yamaze gushiramo umwuka gusa bagerageza kuzimya uwo muriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yahamirije aya makuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko  bayamenye ndetse n’ipererereza ryatangiye.

Ati “Nibyo aya makuru twayamenye , iperereza ryatangiye ariko birakekwa ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane bishobora kuba yatwitse iyo nzu ariko turacyashakisha ayo makuru kugira ngo tumenye ko hari ibyo bapfaga bishobora gutuma yamutwikira inzu.”

Umuvugizi wa Polisi  mu Mujyi wa Kigali akomeza avuga ko kugeza ubu hari uwamaze gutabwa muri yombi , ukekwa kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane na nyakwigendera akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera.

Yagiriye inama abantu ko mu gihe hari amakimbirane hagati yabo bakwiye kugana inzego zigakemura ibibazo bihari.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.

Abaturage bari bahuruye umuryango wa Nyakwigendera wapfiriye mu nkongi y'umuriro

Related Post