RDC: Imfungwa 129 ziciwe muri gereza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-03 11:57:22 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024, Nibwo muri gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imfungwa 129 zishwe, harimo 24 zarashwe n’abacungagereza nyuma yo kuburirwa ntizumve, mu gihe izindi 59 zakomeretse.

Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Jacquemain Shabani, watangaje ko imfungwa 129 ari zo bimaze kumenyekana ko ziciwe muri gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa.

Minisitiri Shabani yakomeje asobanura ko muri izo mfungwa 129 zishwe, harimo 24 zarashwe n’abacungagereza nyuma yo kuburirwa ntizumve, mu gihe izindi 59 zakomeretse nkuko Igihe cyabyanditse.

Yagize ati “Umubare w’agateganyo w’abapfuye ni 129, barimo 24 barashwe nyuma yo kuburirwa. Abandi bapfiriye mu mubyigano. Harimo abandi 59 bakomeretse, ubu bari kwitabwaho na guverinoma, n’abandi bagore bake bafashwe ku ngufu.”

Uyu muyobozi yatangaje ko ubwo izi mfungwa zageragezaga gutoroka, zatwitse inyubako zo muri iyi gereza zirimo iy’ubuyobozi, iy’umwanditsi, ivuriro n’ububiko bw’ibiribwa.

Minisitiri Shabani yatangaje iyi mibare nyuma y’aho bamwe mu Banye-Congo bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, wemezaga ko abapfuye ari babiri gusa.

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yamaganye “ubwicanyi” bwakorewe izi mfungwa, asaba ko ababugizemo uruhare bagezwa mu butabera.

Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’iminsi abafungiwe muri iyi gereza batakambira ubutegetsi bwa RDC, babusaba kurinda ubuzima bwabo bushyirwa mu kaga n’umwanda uterwa n’ubucucike buyirimo. Ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 1500, ariko ifungiwemo 15.000.

Related Post