Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025, Nibwo abantu bitwaje intwaro batamenyekanye i Kampala muri Uganda, bashimuse Umudepite uhagarariye Buyaga y’Iburengerazuba, Barnabas Tinkasiimire.
Amakuru atangwa n’itsinda ry’abunganizi be n’umuryango we, Tinkasiimire yatwawe mu buryo bwo kumuhutaza n’abantu barenga icumi bitwaje imbunda bambaye imyenda ya gisivili bagendaga mu modoka ifitanye isano n’ishimutwa rya hato na hato muri Uganda, bamusanze kuri sitasiyo ya lisansi ya Rubis hafi ya Makerere ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Kuva icyo gihe ntawurongera kumuca iryera cyangwa ngo yumve akanunu ke cyakora Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi, wamamaye ku izina rya Bobi Wine muri muzika, yamaganye ibyabaye, avuga ko ari “ishimutwa ry’urugomo” no gukomeza gufunga mu buryo butemewe n’amategeko kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Tinkasiimire, umudepite utaripfana rimwe na rimwe utavugwaho rumwe mu ishyaka riri ku butegetsi (NRM), ngo mu mezi ashize yagaragaje ko atishimiye imiyoborere y’imbere mu ishyaka no guhonyora uburenganzira bwa muntu.