Kuva ku wa 26 Kamena 2025, Nibwo Urukiko rwa gisirikare rwa Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ruri kuburanisha abantu 92 barimo abasirikare 45 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashinjwa ibyaha birimo gufata abana ku ngufu.
Amakuru avuga ko ibi byaha byakorwe muri teritwari ya Lubero hagati ya 2021 na 2024, bikorerwa abantu 93 barimo abana 85 bafite imyaka iri hagati y’ibiri na 17. Bamwe mu bakorewe ibyaha bari kwitabira izi manza, kugira ngo bazasabe indishyi.
Izi manza ziri kuburanishirizwa ahantu hatandukanye hakorewe ibyaha, zishyigikiwe n’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) kuko ni bwo bwahaye urukiko ibikoresho nkenerwa birimo imodoka zitwara abakurikiranywe.
Izi manza zatangiye tariki ya 26 Kamena 2025. Biteganyijwe ko zizamara iminsi 10, kandi abazahamwa ibi byaha bazakatirwa ibihano bigera ku gifungo cya burundu.