Hatowe abagize inama nkuru y’ubuyobozi bwa PAM-Rwanda hanagaragazwa igikwiye kuranga Umunyafurika nyawe n'icyo akwiye kugendera kure

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-30 07:20:56 Amakuru

?Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, i Kigali habaye inama nyunguranabitekerezo y’Umuryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika (Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, yatorewemo abagize inama nkuru y’ubuyobozi bwa PAM, igizwe na Komisiyo 19 ziyogeraho abakomiseri 2 bagize inama ngishwanama bakaba 21, batorewe manda y’imyaka itatu.


Ubuyobozi bukuru w’Umuryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika (Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, bwiyemeje gushyira cyane imbaraga mu gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika, kugira ngo barusheho kumenya no guharanira icyateza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.


Ni amatora yakozwe hakurikijwe hakanubahirizwa amategeko agenga amatora mu Rwanda, aho abatowe bagomba guhagararira komisiyo zitandukanye zirimo urubyiruko, abagore, imibereho myiza n’ubuzima, ubukangurambaga, itangazamakuru, ububanyi n’amahanga, ubucuruzi, umutekano n’izindi.


Bamwe mu batowe bahamya ko biyemeje kumanuka bakegera inzego zose mu mikoranire nkuko Marie Claire Mukamusonera wongeye gutorwa ariko wari muri komisiyo icyuye igihe yabitangarije itangazamkuru. Ati“Gahunda ni ukumanuka tukegera abaturage kuva ku mudugudu, twubake PAM, ku buryo abana bayigishwa mu mashuri noneho uko bazamutse, barangije amashuri bakiga kuba Umunyafurika, kugira indangagaciro z’Afurika, gukunda Afurika no kuyubaka bibacengeremo bitume bagera mu mirimo yo kubaka Igihugu baramaze gusobanukirwa icyo Afurika isobanuye n'icyo ari cyo.”



Umuyobozi w'Icyubahiro wa PAM-Rwanda, Musoni Protais, muri iyi nama nyunguranabitekerezo, yavuze ko mu iteganyabikorwa ry’imyaka itatu iri imbere nk'abanyamuryango bayo(PAM-Rwanda), biyemeje kuzirikana ko Umunyafurika ari umuntu nk'abandi kandi ako akwiye kugira ibitekerezo bishingiye kuri bo(Abanyafurika) atabihatiwe n'abandi babifitiye inyungu zitari izabo.

Umuyobozi Mukuru wa PAM-Rwanda, Musoni Protais yasabye abanyamuryango kugendera kure amacakubiri n'amatiku


Musoni yakomeje avuga ko aho Umu-Pan African Movement wese yaba ari hose yaba, aho akorera agomba kugendera kure amatiku, n'amacakubiri n'indnagahubwo arangwa n'indangagaciro ze. Ati “Nk’uko twabyiyemeje nitwubaka za komisiyo zose, tuzaba tuzirikana imyaka itandukanye ariko abantu bahuriramo, tugire igice kirengeje imyaka 60, ikindi gifite imyaka 40, tuzirikiane abari mu myaka 20 no hejuru yayo.


Twiyemeje kuzirikana ko Umunyafurika ari umuntu nk'abandi kandi ako akwiye kugira ibitekerezo bishingiye kuri bo(Abanyafurika) atabihatiwe n'abandi babifitiye inyungu zitari izabo, aho ari hose akwiye kugendera kure amatiku, n'amacakubiri ahubwo akarangwa n'indangagaciro za Kinya-Pan AFrican Movement.”


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi, wari umushyitsi mukuru witabiriye iyo nama nyunguranabitekerezo, yavuze ko mu byo bakora byose bagomba guharanira kubaka ubumenyi n’ubushobozi bwabo.

Minisitiri Dr. Patrice Mugenzi avuga ko buri Munyafurika akwiye kubaka ubumenyi n'ubushobozi bwe


Agira ati “Mu byo dukora byose twubake ubumenyi n’ubushobozi byacu, duhereye cyane mu gutekereza neza aho turi n’icyo dushoboye, bizadufasha kugira ngo dusubize bya bibazo bimwe na bimwe twitera, ndetse navuga y’uko nta muntu wakagombye kuvuga ngo arumva ntacyo ashoboye, kuko dufite umwanya wo kureba kure, tukareba ibyo bamwe muri twe bagezeho bityo bikatubera umwanya mwiza wo kubigiraho.”


Musoni Protais uyobora uyu muryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika (Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, Yavuze kandi ko mu bindi ubuyobozi bwa PAM bwifuza gushyiramo imbaraga mu iteganyabirwa ry’imyaka itatu iri imbere, harimo ko buri komisiyo izajya ikora ubushakashatsi mu bice ishinzwe bigaragaza intege nke, ibibazo bihari, hagashakwa ibisubizo ukagira ubushobozi mu rwego rw’amikoro, bakagira ubunyamabanga buhuza ibikorwa, bukora neza kandi bubishoboye.


Umuryango PAM washinzwe mu 1946 nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi. U Rwanda rwawinjiyemo mu 2015.

Kuri ubu uyu muryango wahawe intego yo guhindura imitekerereze y’Abanyafurika ku kwigira no kunga ubumwe bizageza kuri gahunda y’uyu mgabane igamije kuwugira umugabane wishoboye ku rwego mpuzamahanga bitarenze mu 2063.

Related Post