Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024, ni bwo muri ruhurura izwi nka Mpazi itandukanya Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara, hasanzwemo umurambo w’umwana w’umuhungu bikekwa ko yishwe n’amazi.
Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera witwa Muhirwa Dany w’imyaka 13, yamenyekanye ubwo abandi bana batamenyekanye, bagiye kogera muri Mpazi maze bamukandagiraho aho yari hasi mu isayo, maze babona umurambo we urazamutse bahita batabaza nyuma yo kubona ko ari umuntu witabye Imana, maze inzego zitandukanye zihita zihutira kuza gukurikirana.
Amakuru akomeza avuga ko Muhirwa Dany yigaga mu Kigo cy’ishuri ryisumbuye rya GS St Joseph Kabgayi, akaba yari agiye kwimukira mu mwaka wa Kabiri, mbere yuko yitaba Imana akaba yari yaje gusura Papa we utuye mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Mpazi, Umudugudu wa Kora aho yari yaje gutwara ibikoresho by’ishuri, cyane ko umwaka w’amashuri 2024-25.
Umurambo wa nyakwigendera, wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya CHUK.