Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yateguje Abanyarwanda imvura nyinshi ishobora gutera imyuzure n’inkangu mu mpera z'uku kwezi.
MINEMA yavuze ko mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi ishobora kugwa ku matariki ya 23-31 Ukwakira 2025.
Yakomeje igira inama Abaturarwanda kubahiriza inama zitangwa n'inzego z'ubuyobozi zitandukanye.
Yagize iti:"Irinde urinde n’abandi ukurikize inama zitangwa n’ubuyobozi."
Meteo Rwanda yo iherutse gutangaza ko kuva tariki 21-31 Ukwakira 2025, hateganyijwe imvura mu gihugu cyose iri hagati ya milimetero (mm) 80 na 150.
Meteo Rwanda yavugaga ko mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2025, hateganyijwe imvura izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri ibyo bice naho mu gice cya kabiri hateganyijwe imvura iri hasi gato y’isanzwe igwa.
Meteo igira inama abantu bose kwirinda ko bagerwaho n’ingaruka z’imvura nyinshi.
Yagize ati:"Bitewe n’imvura nyinshi izaba irimo inkuba n’umuyaga mwinshi mu bice bitandukanye by’igihugu, Meteo iragira inama abaturage gufata ingamba hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ko bagerwaho n’izo ngaruka ,bubahiriza inama bagirwa n’abayobozi."
Abanyarwanda kandi bagirwa inama yo ukomeza gusibura imiyoboro y’amazi, gucukura imirwanyasuri, gushyira ibimenyetso n’uburinzi ku biraro bishaje, Kwirinda kwambuka imigezi na za ruhurura, n’ahandi hose hari umuvu w’amazi menshi.
Meteo Rwanda isaba Abanyarwanda kandi kwirinda kugama munsi y’ibiti no munsi y’ibiraro, kwirinda gukoresha telefoni, gucana televiziyo na radio mu gihe imvura iri kugwa, gukomeza kwimuka ahashyira ubuzima mu kaga, gukomeza kwirinda kubaka nta ruhushya n'ibindi byateza ibyago muri iki gihe cy'imvura.
Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko umwaka ushize wa 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza 81 muri bo bishwe n’inkuba, 49 bicwa n’impanuka zo mu birombe, 17 inzu zirabagwira, 14 bicwa n’inkangu naho abandi bicwa n’ibiza birimo n’imyuzure n’inkongi z’umuriro.
Like This Post? Related Posts