Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri
w’Ingabo Juvenal Marizamunda, bakiriye Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe
bw’Uburayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam,
watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda.
Ni amakuru yashyizwe hanze
na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu 23 Ukwakira 2025, ibinyujije ku
mbuga nkoranyambaga.
Minisiteri y’Ububanyi
n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) kandi yavuze ko abayobozi bombi baganiriye
ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Karere harimo
n’ibiganiro by’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Johan Borgstam yaherukaga
mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka, icyo gihe akaba yarakiriwe
n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ubutwererane
bw’Akarere Gen (Rtd) Kabarebe James.
Icyo gihe u Rwanda
rwamugaragarije impungenge z’umutekano rutewe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR
udahwema kurugabaho ibitero uturutse hakurya y’imipaka, ndetse
n’ingengabitekerezo ukwiza mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo (RDC) no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe EU yari yafashe
uruhande rwo kugendera ku binyoma byatangazwaga na RDC, u Rwanda rwamenyesheje
EU ko ihame ry’ubusugire bw’igihugu ridakora gusa ku bindi bihugu bitarimo u
Rwanda.
U Rwanda rwasabye EU
gutanga umusanzu mu rugendo rwo gushakira igisubizo kirambye ibibazo
by’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Uru ruzinduko rushya kandi
rwitezweho kuganirwamo intambwe ikomeje guterwa mu biganiro by’amahoro
bishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
na Qatar, n’umusanzu w’ibihugu bihuriye muri EU kugira ngo iyo ikomeze
gusigasirwa.
Ibiganiro bikomeje bigamije gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’ayasinywe hagati ya RDC n’inyeshyamba za M23, umugambi ukaba ari uwo gukemura ibibazo haherewe ku mpamvu shingiro z’amakimbirane amaze imyaka n’imyaka.