• Amakuru / POLITIKI


Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwategetse uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma kwishyura R28.9 miliyoni (miliyari 2 Frw) ku biro by’umushinjacyaha wa Leta kuko ari amafaranga yagiye akoreshwa mu manza zaregwaga Zuma ku giti cye. Aya mafaranga akubiyemo n’inyungu azunguka kugeza yishyuwe yose.

Urukiko rwavuze ko niba Zuma atishyuye mu minsi 60 uhereye igihe urukiko rwafatiye icyemezo, hazasohorwa itegeko ryo kugurisha umutungo we, waba uwimukanwa cyangwa utimukanwa, kugira ngo ayo mafaranga yishyurwe.

Ibi bikurikiye umwanzuro wa mbere w’Urukiko Rukuru mu 2018 wavuze ko Leta itagomba kwishyura izo manza kuko zari iz’umuntu ku giti cye. Zuma yajuririye mu rukiko rwisumbuye ariko urukiko rwabitesheje agaciro muri 2021.

Muri 2021, umushinjacyaha wa Leta yandikiye Zuma amusaba kwishyura R18.2 miliyoni, nyuma aza gutahura izindi R10.7 miliyoni, zose hamwe ni R28.9 miliyoni.

Mu rubanza rwo ku wa Gatatu, abunganizi ba Zuma bavuze ko atari we wagombaga kwishyura ahubwo ari abakozi b’ibiro by’umushinjacyaha wa Leta batanze inama mbi, ariko umucamanza Anthony Millar yavuze ko amategeko asobanutse neza agaragaza ko ari Zuma ubwe ugomba kwishyura ayo mafaranga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments