Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwategetse uwahoze
ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma kwishyura R28.9 miliyoni (miliyari 2
Frw) ku biro by’umushinjacyaha wa Leta kuko ari amafaranga yagiye akoreshwa mu
manza zaregwaga Zuma ku giti cye. Aya mafaranga akubiyemo n’inyungu azunguka
kugeza yishyuwe yose.
Urukiko rwavuze ko niba Zuma atishyuye mu minsi 60
uhereye igihe urukiko rwafatiye icyemezo, hazasohorwa itegeko ryo kugurisha
umutungo we, waba uwimukanwa cyangwa utimukanwa, kugira ngo ayo mafaranga
yishyurwe.
Ibi bikurikiye umwanzuro wa mbere w’Urukiko Rukuru mu
2018 wavuze ko Leta itagomba kwishyura izo manza kuko zari iz’umuntu ku giti
cye. Zuma yajuririye mu rukiko rwisumbuye ariko urukiko rwabitesheje agaciro
muri 2021.
Muri 2021, umushinjacyaha wa Leta yandikiye Zuma amusaba
kwishyura R18.2 miliyoni, nyuma aza gutahura izindi R10.7 miliyoni, zose hamwe
ni R28.9 miliyoni.
Mu rubanza rwo ku wa Gatatu, abunganizi ba Zuma bavuze ko atari we wagombaga kwishyura ahubwo ari abakozi b’ibiro by’umushinjacyaha wa Leta batanze inama mbi, ariko umucamanza Anthony Millar yavuze ko amategeko asobanutse neza agaragaza ko ari Zuma ubwe ugomba kwishyura ayo mafaranga.
Like This Post? Related Posts