Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Nzeri 2024, Nibwo mu Kagari ka Butantsinda, mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, hamenyekanye inkuru y'urupfu rw'umusaza w'imyaka 75, wasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Bamwe mu baturage bari aho nyakwigendera witwa Mpazimaka Silasi, yari ari, babwiye BTN TV ko apfuye nyuma yo kugurisha ibiti n'amategura byari bigize igisenge cy'inzu hanyuma amafaranga abigurishije akayajyana kuyanywera inzoga.
Amakuru akomeza avuga ko ayo mafaranga Ibihumbi 20 FRW yajyanye ku kabari yayibwe n'indaya bigatuma abura andi mahitamo uretse ayo kwiyambura dore ko mbere ubwo yari agarutse mu rugo yabaye nk'usezera abana be kuko yaje guhamagara umwana we mukuru akamubwira ko agomba kwita kuri barumuna be noneho hacaho akanya gato wa mwana akaza gutungurwa no gusanga se umubyara amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.
Umuturage umwe yabwiye BTN ati" Twatunguwe no gusanga umusaza Mpazimaka Silasi amanitse mu mugozi yapfuye. Mbere yo gupfa yari yabanje kugurisha ibiti n'amategura, abikuramo Ibihumbi 20 Frw nabyo indaya zirayamurya, umenya ahari aribyo byatumye yiyahura".
Aba baturage bakomeza bavuga ko ntamuntu ushobora kuba yamwambuye ubuzima bitewe nuko ibyo yakoze byaturutse ku kumanjirirwa kubera imyitwarire idahwitse, aho ngo yatangiye kuyigira nyuma yuko umufasha we yitabye Imana undi agahita yadukana ingeso yo kwiyandarika no kubatwa n'inzoga.
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Jean Baptiste Hakuzimana ntibyamukundira kuko inshuro zitanduykanye yamuhamagaye kuri telefoni ntiyigeze ayitaba ndetse n'ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyabusubiza.
Mpazimaka Silasi asize abana Batandatu mu gihe umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro by'Akarere ka Nyanza gukorerwa Isuzumwa, Inzego z'Umutekano, Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB na Polisi zahise zitangira iprerereza ku rupfu rwe.
Mahoro Samson/BTN TV mu Ntara y'Amajyepfo